Uko umubyeyi yatoza umwana gukunda gusoma

Yanditswe: 19-03-2015

Gutoza umwana umwana gukunda gusoma ni umuco mwiza kuko biba bizamufasha mu buzima bwe bw’ahazaza.

Dore bumwe mu buryo wakoresha ugakundisha umwana wawe gusoma kandi agakura akabikurana.

Jya ufasha umwana kwitoza gusoma : kuba umwana yasomera ku ishuri gusa ntibihagije kukousanga abana bagera mu rugo ababyeyi babo cyangwa se n’abandi babarera aba bakunda gusoma kurusha abanadi basomera ku ishuri gusa.

Jya utembereza abana mu masomero : biba byiza kumenyereza umwana isomer akiri muto ndetse n’igihe mwajyanyeyo ukamusomera udukuru tw’abana tuba dushimishije ku buryo aryoherwa agahora agusaba ko muzahatemberera cyangwa se akagusaba ko wamugurira ibitabo nk’ibyo

Menyereza umwana gufata neza ibitabo akiri muto : abana bakunze gufata nabi ibitabo ugasanga barabishwanyaguza uko biboneye ndetse ugasanga hari n’ababyeyi babihorera. Kugirango umwana umeze gutyo umuce ku muco mubi wo kwangiza ibitabo ni byiza kujya umwigisha ko ibyo bitabo bifitiye ubuzima bwe bw’ahazaza umumaro munini.

Tega amatwi umwana wawe igihe ari gusoma : kuba umwana ari gusoma ntumwiteho ngo umwubwire uburyo bwiza agomba kuvugamo ijambo asoimye cyangwa se ngo uze kumusobanurira aho atumva neza bishobora kumuca intege kandi yakundaga gusoma. Ni byiza gusomera umwana mu ijwi riranguruye kandi nawe ukamureka agasoma mu ijwi riranguruye uko abyifuza.

Jya utera umwete umwana wawe kandi umushimire igihe agusomeye inkuru : ni byiza gushimira abana igihe bakoze ikintu cyiza kuko bibongerera imbaraga n’umurava mu byo bakora.

Shakira umwana ahuntu heza ho gusomera : niba ubona umwanya wo kumutoza gusoma ari nijoro ni byiza ko usuzuma urumuri rw’ahantu asomera kugirango rutazamwica amaso kandi ukamenya ko haba hari umwuka mwiza ku buryo yishimira igikorwa arimo.

Irinde guhatira umwana gusoma mu gihe ubona atabishaka : gushyira umwana ku nkeke umushyiramo ibyo adashaka ntabwo byazatuma abikunda na gato. Ahubwo biba byiza iyo icyo gikorwa agikoze yishimye kandi abikunze. Mbere yo guhatira umwana gusoma jya ubanza ubimukundishe abikore abyishimiye.

Ababyeyi bafite uruhare runini mu gukundisha aban umuco wo gukunda gusoma, maze asbanyarwanda b’ejo hazaza bakarenga wa muco uvuga ngo “Ushaka guhisha ubutunzi umunyafrika, wabumuhisha mu gitabo’

Byakuwe mu nyandiko “ Ababyeyi bashobora gufasha abana babo mu myigire” yateguwe na REB