Zimwe muri promotion z’iyi week end

Yanditswe: 20-03-2015

Mu mpera z’icyumweru(week end) nibwo usanga abantu bitabiriye guhaha, bitewe n’uko mu minsi isanzwe usanga abenshi batabona umwanya uhagije kuko abari iminsi y’imibyizi bava ku kazi bananiwe bityo bagahitamo guhaha muri week end.

Usanga rero amaduka amwe n’amwe hano mu mugi w’a Kigali yatanze promotion ku bicuruzwa byabo,mu buryo bwo kurushaho korohereza aba clients babo cyangwa se kubafata neza.

Aho wasanga promotion muri iyi week end :

  • Utc mu maduka y’amavuta ; ku bakobwa n’abagore babagabanyirije igiciro cy’amavuta yo kwisiga,amavuta y’ubwoko butandukanye babakuriyeho 10% ku giciro cyari gisanzwe. Amwe muri ayo mavuta na glycerine yayo arimo ayitwa nutri Claire,Vaseline for women,Johnson crème,72 heures n’andi atandukanye.
  • La decouverte ;naho bamanuye ibiciro ku bijyanye n’amavuta,deodorant z’abakobwa.ni ukuvuga deodorant yaguraga amafaranga 4500frw ubu bayiguhera 4000frw,iyagura 2500frw urayibona kuri 2000frw.
  • T2000 ya kera,bagufitiye promotion ku makamambili y’abana bato(slippers),aho usanga umuguru umwe warusanzwe ugura amafaranga 2000frw,ubu urawubona ku giciro cy’amafaranga 1500frw.

Aho ni hamwe wahahira muri iyi week end ku giciro cyo hasi kandi ukagura ibintu byiza.