Spaghetti zirimo indimu

Kenshi mu Rwanda Pasta tuyita Makaroni cyangwa spageti. Nyamara Makaroni ni bumwe mu bwoko bwa Pasta. Iri izina rikomoka mu rurimi ruvugwa mu gace kitwa Sicile gaherereye mu Butaliyani. Naho spaghetti ni ijambo Pasta ryashyizwe mu bwinshi mu gitaliyani. Uyu munsi, hellofoodyaguteguriye uburyo butari bwarakoreshejweho na rimwe kuri ibi biryo. Lemon Spaghetti ni biryo byoroshye guteka kandi bikaba bifitiye umubiri akamaro kanini.

Dore uko wategura spaghetti irimo indimu (Lemon spaghetti) :

Igihe cyo gutegura : iminota 15
Igihe cyo guteka : iminota 20

Ibikoreshwa

  • 2/3 by’igikombe cy’amavuta ya olive
  • 2/3 by’igikombe cya fromage ya permesan iseye wayibona mu ma alimentation manini
  • ½ cy’umutobe w’indimu (indimu 2)
  • ¾ by’akayiko gato k’umunyu
  • ½ cy’ikiyiko bya poivre noire
  • 450g y’amakaroni zumye (ipaki)
  • 1/3 cya basil nziza ziseye (fresh chopped basil)
  • udushishwa tw’indimu 2 duseye

Uko bitegurwa

  • Vangira amavuta, fromage , umutobe w’indimu, ¾ by’ikiyiko cy’umunyu, ½ cy’ikiyiko bya poivre noire mu isafuriya ikwiriye. Iyo sosi uyishyire ku ruhande
  • Nurangiza , fata iyindi safuriya y’amazi arimo umunyu uyabize.
  • amaze kubira shyiramo spaghetti utegereze iminota 8 zorohe ariko zidahiye neza
  • Mu gihe amazi atangiye kugabanuka , fata igikombe maze udahe kuri ayo mazi utekesheje uyashyire ku ruhande.
  • Hanyuma, ufate spaghetti uzishyire muri ya sosi y’indimu uvange na ya basil hamwe n’udushishwa tw’ ’indimu turabye.
  • Noneho, vanga pasta na ya mazi watekesheje wari washyize ku ruhande ufateho 1/4 cy’igikombe.
  • Hanyuma wongeremo umunyu na poivre bihagije kugira ngo byongere uburyohe. Nyuma y’akanya gato, byarure maze ubitegure mu dusori bigishyushye. Yitegurane n’ifi yokeje.
    kanda hano usome uko wateka izi spaghetti mu cyongereza

Tukwifurije kuryoherwa !
hellofood