Biratangaje ! Ababyeyi barimo kugurisha amashereka kuri internet

Yanditswe: 24-03-2015

Amashereka arimo aragurishwa kuri internet nk’ibindi bicuruzwa byose. Kuri ubu, byashoboka ko amashereka ashobora kuba aricyo kintu kiri kugurishwa giturutse ku mubiri w’umuntu. Aya mashereka akaba arimo agurishwa n’isosiyeti “Prolecta Bioscence.” Ni nyuma yo gusanga aya mashereka yaba igisubizo ku bibazo bimwe na bimwe bigaragara binyuze mu bucuruzi.

Iyi sosiyeti yatangiye nyuma yo kubona ko amashereka ashobora gukenerwa ku buryo bwinshi butandukanye. Zimwe mu mpamvu harimo nko kuba hari abana bavuka imburagihe, abapfusha ba nyina bacyonka, ababyeyi bagira amashereka make n’ibindi. Icyo tutakwibagirwa ni uko izi serivisi zishobora kuganwa n’ababyeyi badashaka konsa. Bityo rero, bino bikaba impamvu ndetse n’uburyo bumwe bwo gushoramo imari.

Kugeza ubu iyi sosiyeti ya Prolecta Science imaze kumvikana n’abagore barenga 100 bagira amashereka menshi. Bityo ngo bazajya bayagemura mu gihe cyagenwe. Bivugwa ko ngo aya mashereka atunganywa ku buryo aba arimo intungamubiri zihagije.

Sibyo gusa kandi, ngo aya mashereka akoreshwa n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko amashereka ashobora kwifashishwa mu bindi. Umwe mu bashakashatsi bo muri Food for Health muri Kaminuza ya California yagize byinshi atangaza kuri iyi ngingo : “amashereka afite akamaro kanini cyane benshi bataramenya. Ashobora kwifashishwa mu kuvura indwara z’amara. Nanone, ni ibiryo byiza ku murwayi wa kanseri.”

Ku bagira amashereka menshi arengeje ku yo abana babo bakenera go biyambaza urubuga rwa internet www.onlythebreast.co.uk. Uru rubuga rukaba rwarashinzwe n’abanyamerika babiri b’abakobwa.

Bimenyerewe ko umuntu ajya mu iduka kugura ibicuruzwa akeneye ndetse ni n’ubuzima bwa buri munsi . ese birakwiye ko amashereka yacuruzwa ? Duhe igitekerezo cyawe.

Telegraph.co.uk
Byashyizwe mu Kinyarwanda na SHYAKA Cedric