Abagore 12 bakomeye mu buhinzi n’ubworozi ku mugabane w’Afurika

Yanditswe: 25-03-2015

Ikigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi ku isi kizwi nka International Livestock Research Institute cyagaragaje abagore bakomeye mu buhinzi n’ubworozi muri Afurika.

Kenshi usanga abagore badahabwa agaciro muri uru rwego kandi aribo bafite uruhare runini. Ibi byakozwe kugirango bagaragaze akamaro k’abagore mu buhinzi n’ubworozi ndetse binabashe guha imbaraga abana b’abakobwa bashaka kwinjira muri uru rwego.

1. Agnes KALIBATA
Ni umunyarwandakazi akaba ari umuyobozi w’ikigo cyitwa Allaince for a Green Revolution in Africa (AGRA)

2. Wanjiru Kamau Rutenberg
Ni umunyakenyakazi akaba ayobora ikigo nyafurika gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi .

3. Ruth ONIANG’O
Aturuka muri Kenya akaba ari umwanditsi mukuru (Editor in chief) wa African Journal of Food, Agriculture, Nutrition and Development.

4. Florence WAMBUGU
Uyu mugore akomoka mu gihugu cya Kenya. Florence ni chief executive officer of Africa Harvest Biotecnology Foundation International.

5. Paula WAKHUNGU
Ni umugore uva muri Kenya akaba afasha International Livestock Research Institute muri wildlife pastoral issues akaba na chief executive officer of Wildlife Direct

6. Judy WAKHUNGU
Afite ubwenegihugu bwa Kenya. ni umunyamabanga wa Leta ya Kenya mubijyanye n’ibidukikije, amazi ndetse n’umutungo kamere. Nanone kandi ahagarariye ikigo nyafurika cy’amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.

7. Fina OPIO
Uyu ni umugandekazi akaba ayobora impuzamiryango zigamije guteza imbere ubushakashatsi mu buhinzi muri Afurika y’uburasirazuba ndetse no hagati.

8. Lydia SASU
Uyu mugore akomoka muri Ghana akaba ahagarariye inama y’igihugu y’abagore b’abahinzi n’aborozi muri Ghana.

9. Chloe STULL LANE
Ni umunyamerikakazi akaba ari impuguke mu bijyanye n’ihinduka ry’imikorere ukorera mu ihembe ry’Afurika. chloe kandi akaba anafatanya na International Research Livestock Institute.

10. Vicki WILDE
Ni umunyamerikakaziakaba ariwe wahinze ikig nyafurika gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi. Nanone afatanya na Melinda Gates(umugore wa Bill Gates) mu bijyanye n’ubuhinzi.

11. Camilla TOULMIN
Ni umwongerezakazi akaba ayobora ikigo mpuzamahanga gishinzwe ibidukikije ndetse n’ubukungu. Azwiho kuba yarakoze ubushakashatsi butandukanye muri Afurika

12. Emma REDFERN
Uyu akomoka mu gihugu cya Scotland. Emma ni umukozi w’umuryango utegamiye kuri Leta utanga ubufasha mu bijyanye n’uburezi mu majyaruguru ya Kenya.

Aba ni bamwe mu bagore bahagarariye ibikorwa bikomeye muri Afurika biteze imbere ubuhinzi n’ubworozi. Tubibutse ko ibi byakozwe hagamijwe kugaragaza uruhare rw’umugore mu buhinzi n’ubworozi ndetse no guha imbaraga abana b’abakobwa bari muri uru rwego.

Mgafrica.com

SHYAKA Cedric