Uko wasubiranya fond de teint igihe yamenetse

Yanditswe: 25-03-2015

Iyo fond de teint yikubise hasi ikameneka hari uburyo wayisubiranya ikongera ikamera nkuko yari imeze mbere. Ubwo buryo buroroshye kubukora aho kuyijugunya ngo ujye kugura indi cyagwa se ngo usange utaye umutwe ubuze uko uzongera kuyigendana ngo ujye ubona uko uyisiga nkuko byari bisanzwe.

Ufata ibyamenaguritse byose ukabishyira mu gasorori gato ugasukamo ka alcool gake nk’utuyiko 2 bitewe na poudre yamenentse uko yanganaga.

Iyo umaze gushyiramo alcool uravanga ugafata urwo ruvage ugasubiza mu gikoresho fond de teint yawe yari irimo.

Nyuma y’amasaha 24 alcool igenda ishiramo kandi na poudre yawe igasubira ku murongo nkuko yahoze itarameneka.

Byakuwe kuri le figaro.fr
Gracieuse Uwadata