Yangiwe gukina kubera ko ameze nk’abahungu

Yanditswe: 26-03-2015

Mu gihugu cy’u Buhinde, umukobwa witwa Dutee Chande yangiwe gukina kubera ko ameze nk’abahungu. Uyu mukobwa afite imyaka 19 y’amavuko akaba akina imikino ngororamubiri. Ni nyuma y’icyemezo cyafashwe n’akanama kihariye kari mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Buhinde.

Dutee Chand yavukanye ikibazo cyo kugira imisemburo mu mubiri. Imiterere idasanzwe uyu mukobwa afite yitwa “hyperandrogenism.” Hyperandrogenism irangwa n’imisemburo yitwa testosterone ubusanzwe igirwa n’abagabo.

Ibi bikaba ahanini ari ibintu bidakunze kuba ariko bishoboka dore ko ubundi testosterone ariyo misemburo igaragaza neza imiterere nyayo y’umugabo imutandukanya n’umugore.

Ubusanzwe, kuba umukinnyi w’imikino ngororamubiri bisaba kumenya imiterere y’umubiri wawe ndetse n’uburyo uwukoresha kugira ngo ugere ku ntsinzi. uyu mukobwa akaba yaraje guhagarikwa na kariya kanama hagendewe y’uko ngo yaba ateye nk’abagabo bityo bikamuha imbaraga zidasanzwe mu gukina. Aka kanama kagaragaje ko arenze urugero rwo gukina kw’abagore.

Rero, ibi biri guteza impaka mu bice bitandukanye kuko abantu benshi ntibabyumva kimwe. Umuhanga mu mategeko ya siporo witwa PaulGreene yagize icyo atangaza kuri ibi : “ amategeko ya siporo yerekana abatemerewe gukina bitewe n’uko baba bariteye imisemburo ibongerera imbaraga.

By’umwihariko, abagore babangamirwa n’iri tegeko cyane kuko aribo rikunze kwibandaho. Uzasanga hari abagabo benshi bafite testosterone nyinshi kurusha abandi ariko ntihagire icyo bivugwaho. Ibi bizatuma uyu mukobwa acika intege kubera kwaburwa uburenganzira bwo gukina.”

Uyu mukobwa yasabwe ko yajya gukoresha ibizamini kwa muganga ngo barebe niba ataba yariteje uyu musemburo wa testosterone. Ku ruhande rwa Dutee Chande we avuga ko adashobora kubikora kubera ko ariko yavutse ameze bityo ko nta mpamvu yatuma ajyayo.

Izi mpaka kuri Dutee Chande zatangiye ubwo yitabiraga imikino ya Commonwealth i Glasgow ari kumwe n’ ikipe y’Ubuhinde. Aha yatangaje abantu benshi kubera ukuntu yakinaga bitanga je akarusha abandi cyane. Muri rusange ariko iki kibazo cy’abagore bateye batya cyatangiye kwibazwa ahagana mu 1930.

Tubibutse ko kandi muri 2009, umukobwa wo muri Afurika y’Epfo witwa Caster Semanya yaje kwangirwa gukina kubera ko yari ateye gutya. Ikibabaje ni ukuntu yakojejwe isoni maze bakamutegeka kwambara ubusa imbere y’imbaga y’abantu benshi biganjemo abayobozi. Ibi bikaba byaranenzwe n’abantu benshi ndetse ko ari n’ihohoterwa.

Kugeza ubu, biracyakomeje kwibazwa niba ibi ataba ari ukubangamira igitsina gore. Bamwe mu bahanga muri siporo bavuga ko hatagakwiye kugira uhezwa azira uko aremye mu gihe bigaragara ari ibintu bigaragarira buri wese.

Thestar.com
SHYAKA Cedric