Vinaigrette irimo moutarde

Yanditswe: 26-03-2015

Vinaigrette imenyerewe ko ikorwa muri vinaigre n’amavuta ukongeramo ibindi bikoresho bitandukanye, ariko ni gake usanga abantu bakora vinaigrette irimo moutarde, nyamara nayo afasha mu gukora vinaigrette y’umwimerere kandi iryoshye.

Dore uko wategura iyo vinaigrette :
Ibikoresho :

  • Amavuta ya elayo cl 40
  • Amazi cl 20
  • Vinaigre cl 20
  • Moutarde ikiyiko 1
  • Poivre akayiko 1
  • Umunyu akayiko 1

Uko bikorwa :

  1. Ushyira ibikoresho byose mu gikoresho kimwe ukavanga
  2. Iyo uteretse iyo vinaigrette umwanya munini buri gikoresho gishobora kujya ukwacyo, icyo ukora ni ukongera ukavanga.
  3. Mu gihe vinaigrette isigaye cyangwa ntubone umwanya wo guhita uyikoresha icyo wari wayiteganirije, uyishyira mu icupa cy’icyuma ukayibikamo ipfundiye.
  4. Iyi vinaigrette iba nziza cyane kuri salade yo mu mboga z’icyatsi ariko ukirinda kuyishyira kuri salade utagiye guhita urya kuko vinaigre ihita ihindura ibara ry’imboga.

Ni byiza rero kuyigabura ukwayo ku ruhande, ugiye kurya akaza kuyivangira na salade.

Gracieuse Uwadata