Christine, uhimba moderi z’imyambaro

Yanditswe: 26-03-2015

Mbabazi Christine ahimba moderi z’imyenda itandukanye, inkweto n’ibindi bijyanishwa akanabidodera mu kompanyi yise “Christine Creative Collections”. Christine amaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, afite intego yo kurushaho kumenyekanisha imyambaro ya kinyafrika by’umwihariko ikorerwa mu Rwanda, ikagera ku rwego rw’isi.

Mu myenda Christine ahimbira moderi akanazidoda akenshi yibanda kuri moderi za kinyafrika kuko yasanze ko ariyo mpano ye kandi akaba yishimira cyane kubona umwambaro ukozwe mu bitenge.

Christine agira ati : “Nakubwiye ukuntu igitenge kindyohera, mbega muri jye nuzuzwa no kubona umwambaro wa kinyafrika. Ibintu byo kwambara abantu banzi cyera bari bazi ko nambara ukuntu kwanjye kwihariye ,nkunda kwikorera utuntu twanjye ugasanga amaherena nambaye nayo nikorera, n’ibindi…”

Christine yarongeye ati : “Natangiye muri 2011 ubwo natangiye nyine mbikorera mu rugo nkashushanya nk’akantu nkagashyira umutayeri akakankorera nkakambara cyangwa se nkakagurisha. Ntabwo nabyize na n’ubu sindabyiga, ni ibintu bimbamo.”

Christine ukomora impano y’ubudozi no guhimba moderi kuri nyirakuru. yagiye yagura impano ye, ubwo yasabaga umuntu kumuha akameza aho yakoreraga akajya ashyiraho ibintu yakoze nk’amaherena n’ibikomo kugeza mu mwaka ushize ubwo yabonye ko guhimba moderi no kuyidoda ashobora kubikora nk’ubucuruzi.

Christine ati : “ Umwaka ushize nibwo nabonye ko nabikora nka business.Nabanje kugira igitekerezo ariko nkabura amafaranga kugeza ubwo nabonye uburyo ndatangira : capital(igishoro) yavuye k’uwari inshuti yanjye, ubu ni umugabo wanjye.

Umunsi umwe twarajyanye ngeze mu mujyi ngura igitenge, ambaza icyo ngiye kugikoresha mubwira ko ngiye kugikoramo amakanzu nk’atatu nkayagurisha, aratungurwa arambwira ngo sawa uzanyereke ibyo ukoze.

Mbimweretse aratungurwa cyane niko kumpuza n’umuntu wo muri RDB amfasha gukora business plan ndatangira.

Christine avuga ko nubwo inyugu itaraba nyinshi akaba abona ayo guhemba abakozi gusa no gukemura utubazo duto duto, afite icyizere ko ubucuruzi bwe buzaguka kuko nta muntu uza umugana ngo amusubize inyuma : Haba mu bashaka gusa ukwabo mu myambaro y’ubukwe, abantu bashaka imyambaro ku giti cyabo, abahanzi, abafite ibirori runaka, abashaka guha abantu bo hanze impano za kinyafrika, abazungukazi n’abandi …
Christina avuga ko uje wese amwakira uko aje ku buryo hari abo akorera ku mafaranga ibihumbi 20 n’igitenge aricye, hakaba n’abo akorera kugeza ku bihumbi ijana.

Christine yifuza ko imyenda y’abatayeri bo mu Rwanda yamenyekana hanze, kandi mu Rwanda abantu bagahindura imyumvire ku bijyanye no kudodesha kuko kudodesha bituma buri wese agira umwihariko we cyane cyane ku bakobwa n’abadamu bakunda kugira umwihariko mu myambarire.

Uyu munyamideli yagize ati : “Imyumvire kugirango ihinduke natwe abadesigners( abahimba modeli) tubifitemo uruhare : Iyo ukoreye umuntu ikintu ukakiryoshya, ndibaza ko nawe agenda akabwira n’abandi. Mbese ni ugufata neza abakiliya tugira.”

Mu mwuga wo guhimba modeli no kuzidoda Christine akora asanga harimo imbogamizi bagihura nazo nkuko abivuga agira ati : “ Imbogamizi ni za zindi zisanzwe zo kutabona amatissu( ibitambaro byo kudodamo) meza, ugura igitenge uziko ari original wakizana ugasanga ni fake( ari kibi). Imbogamizi ni ukubona ibintu bizima”

Usibye kudoda imyenda muri kompanyi ya Christine bagira inkweto zisanzwe n’iziba zipfunyitse mu bitenge aho inkweto za wages zo mu bitenge zigura hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi 10

Ikibazo cya comande nacyo Christine avuga ko badatindana imyenda y’abantu kuko nk’ikanzu batajya barenza iminsi ibiri, byaba bikabije ni iminsi 3 ariko na express( iza ako kanya) barazikora.

Mu buzima busanzwe Christine afatanya akazi ko guhimba moderi no kuba umunyamakuru kuri Radio 10 na TV 10 akaba aniga muri kaminuza ya Mount Kenya.
Christine afite imyaka 25 akaba yubatse afite umugabo w’umunya -Irlande witwa Hugh Delaney ari nawe wamufashije gutangiza “Christine Creative Collections” bakaba barashakanye mu mpera z’umwaka ushize.

Christine kandi yigeze gukorana ikiganiro n’igitangazamakuru mpuzamahanga cyitwa CNN aho yagaragazaga ishusho y’imideli yo mu Rwanda n’ibyo ateganya gukora, bikaba byaramuhaye amahirwe yo kuza ku rutonde rw’abanyafrika 10 b’icyitegererezo muri Afrika muri 2014, rwakozwe n’ikinyamakuru howweseeafricah.com

Christine akomeje gahunda ye yo kuzamura moderi zikorerwa mu Rwanda zikagera ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko akanamenyekanisha ikompanyi ye “Christine Creative Collections”

Ku bindi bisobanura mwabariza kuri : 0783611493, Email : cmabazi2011@gmail.com, Twitter : @chryssymercy

Gracieuse Uwadata