Ubusobanuro bw’umurimbo wambarwa ku kuguru

Yanditswe: 27-03-2015

Kwambara umukufi ku kuguru usanga abantu babiha ubusobanuro butandunye aho bamwe babiha ubusobanuro butari bwiza abandi nabo bakemeza ko ari ntacyo bitwaye.

Bumwe mu busobanura butandukanye burimo ibijyanye n’umuco w’abantu cyangwa se igihugu, bigaragaza umuntu usirimutse, babikora bishimisha bisanzwe, kuba ufite ikirenge cyiza abandi nabo bavuga ibiganisha ku busambanyi( uburaya).

Hari ibihugu usanga kwambara umukufi ku kirenge ariwo muco wabo, urugero nko mu Buhinde igihe umukobwa ari hafi gushyingirwa ndetse no mu muhango w’ubukwe aba awambaye,ibyo bigaragaza ko yarezwe agifite umuco ndetse ugasanga hari n’abagabo batwambara.

Ku rubuga rwitwa experience project batanze ibitekerezo bitandukanye ku kwambara umurimbo wo ku kuguru aho umwe witwa Cecilia yagize ati”kwambara umukufi ku kaguru mbifata nk’ibintu bisanzwe, ni kimwe nuko wakwambara undi murimbo runaka wo ku kaboko cyangwa mu ijosi”

Uwitwa Comad yagize ati” kwambara umukufi ku kaguru k’i bumoso bisobanura ko ushobora kuryama n’undi mugabo ubonye wese kabone niyo waba wari usanzwe ufite umugabo,ariko igihe uyambaye ku kaguru k’iburyo byo ntacyo bitwaye ; byo byerekana ko ufite imbaraga zo gukurura abakureba (attractive and sexy)”.

Tugarutse hano iwacu mu Rwanda muri iki gihe usanga bamwe babifata nk’indi mirimbo isanzwe , ku rundi ruhande usanga hari ababifata nko guta umuco cyangwa se kwigurisha(indaya) no kwigira ikirara. Niyo uganiriye n’abantu bakuze bakubwirako bitagaragara neza bahita bagufata nk’indaya.

Ni byiza rero ko wambara umurimbo nk’uwo uzi icyo bisobanuye ndetse n’impamvu yabyo, ariko na none abantu bakirinda gucira abandi imanza batazi impamvu yabateye kwambara iyo mirimbo.

Jambo Linda