Umugore yahohotewe azira kuba umuyoboke w’idini ya Islam

Yanditswe: 28-03-2015

Mu gihugu cy’Ubufaransa, umugore w’umwislamu yahohotewe n’umugizi wa nabi amuziza kuba ari mu idini ya Islam. Uyu mugore ufite imyaka 29 ndetse akaba atwite inda y’amezi 8, nyuma yo gukorerwa ibi yaatanze ikirego mu rukiko rwa Toulouse.

Uyu mugore yahohotewe azira kuba yari yambaye agatambaro mu mutwe kagaragaza ko ari umuyoboke w’idini rya Islam. Uyu mugizi wa nabi yaje gukurura aka gatambaro akamuvanamo ndetse anamukurura n’umusatsi. Ibi byaje kuviramo uyu mugore kwitura hasi bituma agira ibibazo dore ko yaranatwite.

Nk’uko bitangazwa n’umugabo we avuga ko umugore we yari aherekeje abana ku ishuri maze mu kugaruka akaba aribwo yaje guhura n’abagizi ba nabi. Yagize ati : “ amaze guhura n’aba bagizi ba nabi, baramukanze umwe amukuramo agatambaro ko mu mutwe amukurura imisatsi ndetse aranamukubita. Nanone kandi, yaje kuvanamo icyuma aracyimwereka. Ku bw’amahirwe, mugenzi we aramubuza.”

Nyuma yo kumva ubuhamya bw’uyu mugore, polisi yo mu Bufaransa yafashe ibi nk’iterabwoba rishingiye ku irondadini. Polisi ivuga ko izakoresha ibishoboka byose ngo ifate uyu mugizi wa nabi. Andi makuru aturuka muri Polisi avuga ko bazifashisha n’ikoranabuhanga rya “Robot” kugira ngo babashe gukora neza iperereza.

Rero, ibi byagiye binengwa n’inzego zitandukanye muri iki gihugu. Abantu benshi bakomeje kwerekana ko batishimiye iki gikorwa cy’urugomo. Bacyamaganiye kure ndetse banasaba inzego zibishinzwe gukurikirana uyu mugizi wa nabi agashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Itele.fr
SHYAKA Cedric