Ngozi Okonjo-Iweala yaje ku rutonde rw’abantu bakomeye ku isi.

Yanditswe: 29-03-2015

Ngozi Okonjo Iweala yagaragaye ku rutonde rw’abantu bakomeye ku isi. Uyu mugore akomoka mu gihugu cya Nigeria akaba ari na Minisitiri w’imari muri icyo gihugu. Uyu mugore yaje ku myanya wa 33 ku rutonde rw’abantu bakomeye ku isi bagera kuri 50. Uru rutonde rwasohowe n’ikinyamakuru cyitwa “Fortune.” Cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Fortune yatangaje abantu bakomeye bagera kuri 50 bakomeye ndetse bagize n’uruhare mu mibereho y’isi muri rusange. Uru urubuga rukaba rwaje gushyira Ngozi ku myaka wa 33.

Uyu mugore asanzwe akomeye mu gihugu cye cy’amavuko cya Nigeria ndetse no ku mugabane muri rusange.Ngozi Okonjo-Iweala afite impamyabushobozi y’ikirenga yakuye muri kaminuza ya mbere ku isi ya Harvard. Nanone, afite n’indi mpamyabushobozi mu ikoranabuhanga yakuye muri kaminuza ya MIT.

Ngozi yagaragaje ibikorwa bikomeye cyane ndetse ari nabyo byabaye imbarutso yo kujya kuri uru rutonde. Yagize uruhare muri gahunda y’iterambere y’imyaka 10 ishize mu gihugu cye. Ibi bikaba byaratumye akomeza kumenyekana cyane ku isi aho yabaye umwe mu bajyanama bakomeye ba banki y’isi.

Bamwe mu bazi Ngozi bagiye batangaza byinshi kuri we. Uyu mugore azwiho kuba atararanzwe n’ubwoba ndetse no gucika intege mu gushyiraho gahunda z’imbaturabukungu zikomeye. Rero, aha yavuyemo umusaruro ukomeye ndetse binatuma ibikorwa bye bigenda bigaragarira n’isi.

Fortune.com
SHYAKA Cedric