Ipantaro igezweho bita iburuteye

Yanditswe: 01-04-2015

Umwambaro bakunze kwita iburuteye wambarwa n’abagabo ndetse n’abagore ,nubwo wasangaga mu bihe byo hambere aribwo wambarwaga cyane, ariko no muri iki gihe ari bamwe bawambara.

Ni ipantalo igera hasi ku birenge iba ifite elastic mu nda n’imishumi nayo ya elastic ifashe mu nda ikazamuka mu gituza igahita ku ntugu isobekerenye inyuma mu mugongo.

Mu bihe byashize wasangaga abagabo aribo bayambara cyane,ariko muri iki gihe usanga abakobwa bakiri bato ndetse n’abo twita abasitari(stars) babyambara nka style yihariye itari rusange.

Ushobora kwambazaho ishati y’amaboko maremare ifite ibara rijyanye n’ipantalo,urugero : niba wambaye iburuteye ry’ikigina wambaraho ishati y’ibara ry’umweru cyangwa ubururu bwijimye cyane bujya gusa n’umukara ; n’ibindi ugenda ubijyanisha bitewe n’ibara ry’iburuteye. Nanone wambaraho inkweto ziri hasi ariko zifunze, zishobora kuba udutufu,barline n’injwiri.

Mu bihugu byo hanze nko muri amerika usanga yambarwa n’abasaza cyane cyane ,naho ku bakiri bato yambarwa cyane n’abasitari bakora umusiki, urugero nka cris brown,ne-yo n’abandi.

Akarusho rero iyo wambaye iburuteye ushobora kwambara n’ingofero(chapeau) ariko si iyo ariyo yose, iyo bijyana ni classic cap. Ni za ngofero zimeze nk’iz’abasaza cyangwa se zazindi batanga mu makwe ku basaza, ishobora kugira ibara ryirabura cyangwa iry’umweru.

Iburuteye ushobora kuyisanga mu maduka atandukanye acuruza imyenda y’abagabo ndetse n’abagore harimo kwa mr price, wayibona ku giciro kiri hagati ya 15000frw-25000frw byose birikumwe n’ishati. Nanone wayibona i Nyamirambo mu maduka y’imyenda na Nyabugogo mu isoko wayibona ku giciro kiri hagati ya 10000frw-15000frw.

Uwo ni umwambaro wakunzwe mu bihe byo hambere ariko usanga no muri iki gihe uwambara afatwa nk’umuntu usobanutse cyangwa se uzi ibintu.

Jambo Linda