Impamvu hari abana bakunda abakozi kurusha ababyeyi babo

Yanditswe: 01-04-2015

Muri iki gihe aho abana basigirwa abakozi bakamarana nabo igihe kinini hari aho usanga abana bamwe bakunda abakozi babarera kurusha ababyeyi babo. Ababyeyi n’abakozi bo mu rugi twaganiriye batubwiye impamvu zijya zitera abana gukunda abakozi babo kurusha uko bakunda ababyeyi babo.

Rachel ni umubyeyi w’abana batutu avuga ko yigeze kugira umukozi wo mu rugo wareraga abana be ariko aza kwisanga abana basigaye bikundira umukozi ku buryo yagera no mu rugo abana ntibaze kumwakira.

Rachel yagize ati : “Muri iyi minsi dufite ibibazo kuko usanga twirirwa inyuma y’amafaranga abana tukababurira umwanya. Njye ubwanjye ibyo muvuga byigeze kumbaho abana banjye bose uko ari batatu bamera nkaho ari ab’umukozi kugeza naho nageraga mu rugo nasanga bari kumwe n’umukozi bakina nkarinda kubahenda henda ngo baze bansuhuze”

Rachel yarongeye ati : “ Uwo mukozi koko yankundiraga abana nabo bakamukunda ariko kuba bari basigaye ari we bashaka kurusha uko banshaha byanteye ikibazo nisuzumye nsanga giterwa no kutabaha umwanya, nyuma narabikosoye nkyajya mbaganiriza, nyuma naje kubona impinduka kandi na wa mukozi yari agihari, sinigeze mwirukana”

Mukandayisenga Frida akora akazi ko mu rugo avuga ko yamaze imyaka 5 arera umwana w’umukobwa ariko ko acyonka yajyaga yonka ari uko amuteruye nyina akamutamika ibere.

Frida agira ati : “Nakoze mu rugo rumwe umwana waho ndamurera marayo imyaka itanu ariko umwana waho yarankundaga ku buryo niyo nyina yaza yajya kumwonsa nkarinda kumumufatira we akamutamika ibere.”

Nubwo Frida atazi neza impamvu yateraga uwo mwana kumukunda kurusha uko akunda ababyeyi be, avuga ko yabonaga ababyeyi b’uwo mwana badakunda kwikoza umwana we, ahubwo ugasanga Frida ariwe ukorera byose umwana nko kumwoza, kumugaburira, kumwambika no kumuryamisha haba mu gihe ababyeyi be badahari ndetse n’igihe bahari.

Kamikazi Lea nawe ni umubyeyi ukoresha abakozi bo mu rugo, avuga ko akenshi kuba umwana yakunda umukozi kurusha ababyeyi be ahanini baterwa n’imyitwarire mini y’ababyeyi.

Kamikazi agira ati : ‘ hari ababyeyi bahora bashihura abana babo, abana bagira Imana bakaba bafite abakozi beza babakunda ugasanga aribo bikundiye.”

Kamikazi akomeza agira inama ababyeyi bibaho agira ati : “ Kuba umwana akunda umukozi umurera ni byiza, ariko niba ageze ku kigero cyo kumva adashaka ababyeyi be akishakira umukozi biba bigeze habi, ababyeyi baba basabwa kwitonda bakareba ikibazo bafitanye n’abana kuko ubusanzwe nta mwana wagakunze umukozi kurusha ababyeyi be.

Izo nizo mpamvu bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko zitera abana bamwe na bamwe gukunda abakozi babo kurusha uko bakunda ababyeyi babo.

Gracieuse Uwadata