Festival de Cannes yiyemeje guha urubuga abagore

Yanditswe: 01-04-2015

Festival de Cannes ni umwe mu mihango ikomeye cyane utangirwamo ibihembo byinshi ku bahanzi ba sinema batandukanye. Iyi gahunda ikaba ibera mu mugi wa Cannes mu gihugu cy’Ubufaransa. Kuri ubu, Festival de Cannes irifuza ko abagore bagira umwanya ukwiye mu kubona ibihembo dore ko byinshi byagiye bitwarwa n’abagabo.

Mu gihe cyashize, iyi gahunda yanenzwe imikorere aho abayitegura bashinjwaga guha rugari abagabo kurusha abagore. Byagiye bigaragara ko ibihembo byinshi byegukanwaga n’abagabo ku rwego ruri hejuru cyane. Ibi bikaba byaratumye hifuzwa guhindura imikorere.

Kugeza ubu, umugore umwe witwa Jane Campion niwe wabashije kwegukana igihembo gikomeye ndetse akaba ari nawe wenyine wabashije kugihabwa.

Mu rwego rwo guhosha iki kibazo abategura bino bihembo bateguye gahunda yiswe « women in motion » bafatanyije n’itsinda ryitwa Luxe Kering basanzwe bakorana. Iyi gahunda ifite intego y’umwihariko yo guhemba ndetse no kugaragaza uruhare umugore yagize muri sinema.

Guhera ku ya13 kugeza ku ya 23 hateganyijwe gahunda yiswe « Talks Women in Motion . » iyi gahunda ikaba igamije gutekereza neza ku mwanya umugore afite muri sinema ndetse n’ubushobozi agaragaza mu bijyanye n’uyu mwuga.

Muri 2016, hateganyijwe kuzongeramo ibihembo bibiri birebana n’abagore. Igihembo kimwe kizaba kigenewe umugore wigaragaje naho ikindi kikazahabwa umukinnyi wa sinema w’igitsina gore ukiri muto.

Tubabwire ko muri gahunda ya Talks Women in Motion hateganyijwe no kuzahembwa umugore wabaye icyitegererezo kurusha abandi bose.

Lefigaro.fr
SHYAKA Cedric