Uburyo ufasha umwana kumenya koza amenyo neza

Yanditswe: 03-04-2015

Gufasha umwana ukiri muto ugitangira kwiga koza amenyo uri mu kigero cy’imyaka iri hagati y’umwe n’imyaka ibiri bimufasha kumenya uburyo bwiza azajya yozamo amenyo ye.

Ababyeyi bafite abana bo muri icyo kigero dore uko bafasha abana kumenya koza amenyo ku buryo bwiza :

Mugurire ibikoresho byoroheje : Mu rwego rwo korohereza umwana ni byiza kumuhitiramo ibikoresho byo koza amenyo bizamworohereza nk’uburoso bw’abana bworoshye, ukamugurira umuti wo koza mu menyo w’abana ku buryo atazajya yumva abangamiwe igihe ari koza amenyo.

Imiti myiza yo koza amenyo n’uburoso by’abana ni byiza kubigurira muri farumasi aho kubigura mu maguriro asanzwe kuko ariho baba bazi neza ibikwiriye abana bitewe n’imyaka yabo.

Mumenyereze igihe cyiza cyo koza amenyo : Menyereze umwana amasaha meza yo koza amenyo nk’igihe amaze kurya cyangwa se agiye kuryama kugirango ibyo yariye bitangiza amenyo.

Mubwire ko akenshi nijoro igihe umuntu asinziriye aribwo amabacteries abona umwanya wo kwiyongera kuko amacacwe aba yagabanutse bityo nayo akaboneraho umwanya wo kwangiza amenyo.

Mwereke uburyo bwiza bwo koza amenyo : Ku mwana kimwe no ku muntu mukuru amenyo ugomba kuyoza witonze kandi ukayoza uvana hasi uzamura kugirango imyanda y’ibiryo itajya hagati y’amenyo.

Abana benshi bakunda kujya bamira imiti yo koza amenyo igihe bari koza, ari nayo mpamvu baba bakeneye ko ubaba hafi kugirango batamira iyo miti kuko atri myiza ku gifu cy’abana.

Ubu ni uburyo bwiza rero buri mubyeyi aba agomba gutoza umwana we kumenya uko azajya yoza amenyo ye neza kandi akabikora ari igikorwa

Byakuwe kuri infobebes.com