Impamvu umugore n’umugabo bagomba kwita ku mirire mbere yo gutwita

Yanditswe: 03-04-2015

Kuboneza imirire ni ingenzi igihe witegura gutwita. Abantu benshi usanga batangira kwitegura umwana bamaze kumenya ko batwite kuko baba batazi umumaro wo kwitegura gutwita, ugasanga n’ababigerageza ari abagore gusa kandi biba bireba ababyeyi bombi.

Anastasie uzobereye mu kuboneza imirire, mu kiganiro yagiranye na Agasaro, aratubwira impamvu ari ingenzi kuboneza imirire n’iminywere ndetse no kwita ku myitwarire yawe( style de vie) igihe witegura gutwita aho biba byiza nibura utangiye kubitegura mbere y’imyaka ibiri.

Birinda kubyara umwana utagejeje igihe : Nkuko byagarajwe n’ubushakashatsi bwinshi, kubyara umwana utagejeje igihe cyo kuvuka byagaragaye ko akenshi biterwa n’imirere itaboneye ababyeyi b’umwana bombi( umugabo n’umugore) baba barafashe mbere no mu mu gihe batwite. Ubwo bushakashatsi bwasanze abantu bakuramo inda kubera imirire itaboneye bagera kuri 60% y’ababyeyi bose bagira ikibazo cyo kuvanamo inda.

Kwirinda kubyara abana bafite ubumuga bw’ingingo : Ubumuga bw’ingingo bumwe na bumwe buterwa no kuba hataritawe ku mirire igihe witegura gutwita hazamo : Epine bifide (akantu kaba kameze nk’iromba kaza ku mugongo w’umwana ), bec de lièvre( ibibari) n’ubundi bumuga bufata mu kanwa no mu maso( malformations oro-faciales)

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Stanford muri Amerika bwasanze imboga, imbuto, n’ibinyampeke byafashwe mbere yo gutwita no mu gihe utwite ku kigero cyiza n’ibindi biribwa byiganjemo fer bigabanya 50% by’ubumuga bw’ingingo bufata abana ( malformation congenital)

Kwirinda kubyara umwana ufite Obesite na diyabete : byagaragaye ko ababyeyi barya amavuta menshi mbere yo gutwita n’igihe batwite bagira ingaruka nyinshi zo gutera abana babyaye, ibyago byo kugira umubyibuho ukabije na diyabete.

Ibi byagaragaye cyane ku bagabo barya amavuta menshi aho aribo batera abana babo b’abakobwa babakomokaho kugira umubyibuho ukabije. Kwita ku mirire rero mbere yo gutwita bituma ubyara umwana ufite ibiro bikwiye kandi bikamurinda diyabete.

Kubyara umwana ufite imico myiza : Kwiga kuba umunyamahoro mbere no mu gihe utwite bigira ingaruka ku mico y’umwana uzabyara kuko aza yumva ko nawe akenewe ndetse n’ababyeyi bakaba biteguye neza mu mutwe kandi banezerewe ku bw’uwo mwana bazabyara.

Kutazagira ibibazo igihe utwite : kwitegura gutwita birinda ibibazo abantu bahura nabyo igihe batwite kuko baba barabajije abangaga bakabagira inama ku bibazo byose bashobora kuzahura nabyo, bagakoresha ibizamini byose bya ngombwa mbere yo gutwitwa. Biba byiza akenshi biriya bizamini ababyeyi bakoresha batwite iyo babikoresheje mbere yo gutwita.

Kugabanya impfu z’ababyeyi : Hari ababyeyi bapfa babyara kubera imirire yabo itari iboneye igihe biteguraga gutwita no mu gihe bari batwite cyane cyane bikunze kugaragara ku pfu ziterwa no kugira amaraso make ku babyeyi bamaze kubyara.

Anastasie nk’umuntu ufite inararibonye mu bijyanye n’imirire asanga abantu benshi birengangiza ko kubyara ari umushinga nk’indi yose ugasanga bigira ingaruka ku babyeyi ndetse no ku bana bazabyara.

Anastasie yagize ati : “Kubyara ni umushinga nk’indi yose, usanga abantu bategura imishinga isanzwe bakayandika ariko byagera mu kwitegura umwana ugasanga barushwa n’amatungo kuko dufashe urugero nk’inyoni usanga zikora ibyari byaho zizaterera amagi zikahategura neza ku buryo ubona ko zizi kwitegura”

Izi nizo mpamvu ababyeyi bombi( umugore n’mugabo) baba bagomba kwitegura gutwita mbere y’igihe aho gutangira kwiyitaho ari uko bamenye ko batwite.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho imirire ugomba kwirinda mbere yo gutwita n’ibyo ugomba kwitaho cyane igihe witegura gutwita ku babyeyi bombi bitegura gutwita haba ku mugore no ku mugabo

Ku bindi bisobanuro mwabaza Anastasie kuri tel : 0788606046 no kuri email : santeplus14@gmail.com

Gracieuse Uwadata