Ingaruka zo kwambara imyenda ihambiriye

Yanditswe: 03-04-2015

Iyo wambaye imyenda iguhambiriye biba ari ugushyira ubuzima bwawe mu kaga. Abenshi usanga bambaye imyenda ibegereye cyane kuko bavuga ko imyenda iri kuri taille ariyo ibabera, ariko iyo birenze kuba kuri taille ugasanga imyenda yaguhambiriye, hari ingaruka mbi igira ku mubiri.

Dore ingaruka zigera ku bantu bambara imyenda ibafashe cyane :
• Uburyaryate mu mubiri ;iyo wambaye imyenda igufashe uzumva utuntu tukwiruka mu mubiri tw’uburyaryate ku buryo uba ushaka kwishima
• Infections zifata imyanya ndangagitsina y’abagore kubera ubushyuhe buterwa n’imyenda ifashe cyane aho umuntu ufite izo infections aba ashaka kwishimagura mu gitsina.
• Kuribwa umugomgo no mu nda kuko akenshi usanga iyo umuntu yambaye imyenda imufashe aba yitunaritse umugongo kandi akarwana no kwisonjesha bigatuma mu nda no mu mugongo hagira ibibazo.
• Kubura umwuka no kurwara ikirungirira kubera ko imyenda ifashe ku nda ituma igogorwa ry’ibiryo ritagenda neza bityo imisemburo iba igenewe gufasha mu igogora ikazamuka mu muhogo bikabyara ikirungurira
• Ku bantu bambara amashati afite amajosi mato na za karuvati zihambiriye cyane nabo bagira ibibazo byo kubabara umutwe no kugira isezereri.

Izi ni ingaruka abantu bambara imyenda ibafashe cyane bahura nazo n’ubwo bamwe batabimenya kubera gukunda ibigezweho ugasanga bihagazeho.
Byakuwe kuri sheerbalace.com

Gracieuse Uwadata