Uko wakikorera ama curly mu musatsi udefrije

Yanditswe: 05-04-2015

Curly hair mu Kinyarwanda bakunda kwita “amakarire” ni insokozo nziza ushobora kwikorera uri iwawe mu rugo kuko idasaba ibintu byinshi igihe ufite umusatsi udefrije.

Iyo nsokozo igaragara neza kuko ituma umusatsi ubyimba ku mutwe kandi wizingazinze ,ikaba ituma abantu bagira imisatsi inanutse basa nk’abafite umusatsi ubyibushye kubera uburyo iyo nsokozo iwugira mwiza.

Ku bantu bakunda iyo nsokozo dore uburyo bworoshye wayikoramo :

Ukaraba mu mutwe na shampoo na après shampoo nkuko bisanzwe ukumukisha seche cheveux (akuma kumutsa umusatsi) ku bayifite, waba ufayifite ugahanaguza igitambaro cy’amazi ubundi ugasokoza, umusatsi ugeraho ukumuka uko uwusokoza cyane.

Mu gihe umusatsi umaze kumuka ufata amavuta usanzwe usigamo, ugasigamo hose ku buryo amavuta akwira mu musatsi wose.

Iyo umaze gusiga amavuta uboha ibituta mu masatsi ukagenda ukora duto bitewe nuko amacurly ushaka aba ameze.

Niba ushaka ko umusatsi wizinga hejuru gusa ushyiramo ibituta nka bitanu mu mutwe kandi ukirinda gukomeza cyane.

Ku bashaka ko umusasti wose wizinga, usuka udututa duto mu mutwe kandi ukadukomeza uhereye hasi.

Naho iyo ushaka ko umusatsi wizinga ukamera nkaho ari naturel y’amarende usuka udututa duto cyane kandi ukadukomeza.

Iyo warambiwe iyo misatsi yizingazinze urara wateyemo spray mu musatsi, mu gitondo ugasokoza urambura umusatsi nk’ibisanzwe ukongera ukirambura.

Ubwo ni uburyo bwagufasha igihe ushaka gushyiraho indi nsokozo kandi ukabikora bitaguhenze wibereye iwawe mu rugo.

Gracieuse Uwadata