Uko wafasha urubyiruko guha agaciro Icyunamo

Yanditswe: 06-04-2015

Hari uburyo bwiza wafasha abana bari mu kigero cy’ubugimbi n’ubwangavu guha agaciro ibihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kuko usanga bamwe na bamwe badaha agaciro ibikorwa byo kwibuka bakaba bakeneye ubufasha no kubaba hafi kugirango nabo bumwe ko bibareba.

Jya umujyana mu bikorwa byo kwibukwa Jenoside yakorewe abatutsi : kujya mu biganiro n’ibindi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bifasha abana b’ingimbi n’abangavu gusobanukirwa kurushaho impamvu mu Rwanda hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muganirize amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi : hari ababyeyi batinya kuganiriza abana babo amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ugasanga bavuga ko bazabyiga mu ishuri nyamara iyo ubimwibwiriye nk’umubyeyi arushaho kubiha agaciro no kumva agize intego zo guharanira ko bitazongera.

Mubwize ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi : muri ibi bihe abana bari mu biruhuko hari ababa bafite ibibazo by’amasomo y’amateka y’u Rwanda batumvise neza, ni byiza rero ko umubwiza ukuri kuko hari ababyeyi usanga babeshya abana babo bigatuma intekerezo zabo zibika ibintu bitari byo.

Jya umubwiriza kenshi kwifatanya n’urundi rubyiruko mu bikorwa byo kwibuka : Niba ufite umwana w’ingimbi cyangwa se umwangavu ukabona akunda kwiryamira cyangwa se akiyumvira imiziki yo kwishimisha no kureba amafilimi mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, mukangurire kureka ibyo abamo ajye kwifatanya n’urundi rubyiruko aho baba bari gukora ibikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nko kububakira n’ibindi.

Mubere urugero rwiza : Niba ufite umwana uri kubyiruka ukaba udaha agaciro igihe cyo kwibuka mu rugo uwanyu, ntabwo uzamubwira ngo we abihe agaciro kandi wowe utabikozwa. Ni byiza rero ko umubyeyi ariwe ufata iya mbere mu kwitabira ibiganiro, n’ibindi bikorwa bitegurwa ku rwego rw’umudugugu.

Gufasha urubyiruko cyane cyane abari mu bugimbi n’ubwangavu guha agaciro ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ni ingenzi kuko aribo bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, bityo bagomba kumenya amateka nyayo y’u Rwanda kandi bagafata iya mbere mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Gracieuse Uwadata