Ibikorwa biteganijwe mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21

Yanditswe: 06-04-2015

Imyaka ibaye 21 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Buri mwaka, haba hateganyijwe gahunda ijyanye no kwibuka ndetse no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Igihe cy’icyunamo kimara iminsi igera ku 100. By’umwihariko, iyi gahunda itangizwa n’icyumweru cy’icyunamo. Uyu mwaka, muri iyi gahunda hateganijwe ibikorwa bitandukanye.

Muri iki gihe cy’icyunamo, Kwibuka bizibanda ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi hanakomezwa kurushaho gushimangira ukuri kubaka umuryango nyarwanda, kwegera abacitse ku icumu, kubafata mu mugongo no kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo.

Muri uyu mwaka kwibuka bizabera mu midugudu mu rwego rwo gushimangira ko Kwibuka ari igikorwa cy’abanyarwanda ubwabo. Ibi bizatuma abaturage babasha kwegera abavandimwe babo bacitse ku icumu babatere inkunga ndetse banabahumurize.

Aha hateganyijwe mo gutanga ibiganiro bitandukanye bijyanye n’igihe cy’icyunamo. Ibi biganiro byateguwe hagamije gufasha abanyarwanda kwibuka biyubaka ndetse banubaka igihugu cyabo.

Tubabwire ko icyumweru cyo kwibuka kizasozwa ku ya 13 Mata 2015 kikazasozerezwa ku i Rebero. Kwibuka bizakomeza mu gihe kingana n’iminsi 100.

SHYAKA Cedric