Ubusobanuro bwa zimwe mu ndabo zishyirwa ku mva

Yanditswe: 07-04-2015

Gushyira indabo ku mva bifite ubusobanuro bwihariye cyane cyane bikajyana no guha agaciro umuntu ushyinguye muri iyo mva. Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka abazize Jenocide yakorewe abatutsi usanga ku nzibutso zishyunguwemo imibiri y’abazize jenoside hashyirwaho indabo. Izo ndabo zishyirwaho rero zifite ubusobanuro bukurira :

Indabo zikunda gushyirwa ku mva zishyinguwemo imibiri y’abantu harimo indabo z’amaroza y’umutuku zikaba zisobanura urukundo, icyubahiro n’umwete.
Ururabo rw’umuhondo rusobanura ubucuti, hari n’abavuga ko zisobanura ubutungane no kuba umwere.

Indabo z’umweru zisobanura ukuri no gukunda igihugu.
Gushyira indabo ku mva rero bifite ubusobanuro, bityo bikaba ari byiza kumenya ibara ushyira ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside bitewe n’ubusobanuro n’icyubahiro ushaka guha uwuyishyinguyemo.

Byakuwe kuri monuments.com