Ibi bitabo byanditswe n’abagore ku buhamya bwabo bwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: 08-04-2021

Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yagiye yandikwaho n’abanditsi benshi batandukanye. By’umwihariko dore bimwe mu bitabo byashyizwe ahagaragara n’abari ndetse n’abategarugori.

Tu Leur Diras Que Tu es Hutue

Ni igitabo cyanditswe na KAYITARE Pauline. Iki gitabo kivuga ku mateka y’uyu mugore mu gihe cya Jenoside. Uyu mugore akomoka ahahoze hitwa ku Kibuye. Jenoside yabaye akiri muto ku buryo nta na byinshi yarazi ku byayiteye. Yaje kubisobanurirwa na nyina mbere gato y’uko itangira. Gusa, nawe yari yarabonye ibimenyetso by’ivangura mu ishuri, itotezwa n’ibindi. Jenoside yaje kuba maze Pauline arahunga. Ku bw’amahirwe yaje kurokoka hamwe na se. Yabashije kwiga araminuza ndetse ubu akaba abarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa aho abana n’umugabo we w’umuzungu. Yagarutse mu Rwanda muri 2009 abasha gushyingura abe bitabye Imana. Ibi bikaba byaratumye abasha kwiyubaka.

Left To Tell : Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust

Umwanditsi w’iki gitabo yitwa ILIBAGIZA Immaculee. Ni igitabo kivuga uburyo uyu mugore yabayeho muri Jenoside. Uyu mugore yiciwe umuryango we wose ariko we aza gusigara. Mu gihe cya Jenoside yari yihishe mu bwogero bw’umuturanyi ari kumwe n’abandi bagore bagera kuri barindwi. Aha bahamaze igihe kigera ku minsi 91. Aha nibwo yaje kumenya koko ububasha bw’Imana bikaba byaratumye abasha kongera ukwemera kwe.

Chosen To Die, Destined To Live

Iki ni igitabo cya GASHUMBA Frida. Mu gitabo cye yatanze ubuhamya bumwerekeyeho buvuga ku byamubayeho muri Jenoside. Umuryango we waje kwicwa asigara wenyine ariko bamujugunye mu cyobo kirimo imirambo. Yaje kurokoka abasha kwiyakira ndetse aza no kugira ubutwari bwo gufata umugambi wo kwandika iki igitabo.

SurVivantes

Ni igitabo kivuga ku buhamya bwa Esther MUJAWAYO. Yari afite se w’umupasiteri, yubatse afite abana 3 ndetse akaba yari impuguke mu miterere y’abantu. Jenoside yaje guhitana umuryango we ndetse n’umugabo we ariko we n’abakobwa be bararokoka. Muri iki gitabo avugamo ubuzima bubi yanyuzemo muri Jenoside kurinda agera aho ageze ubu. Kugeza ubu, aba ku mugabane w’uburayi.

Not my time to die/ La Mort Ne Veut Pas De Moi

Iki cyo cyanditswe na MUKAGASANA Yolande. Uyu mugore avuga ibintu byose byamubayeho mu gihe cya Jenoside. Yarafite ivuriro rye yikorera ku giti cye. Yari yubatse afite umugabo n’abana 3. We yari yaramaze kubona ibibazo byari mu Rwanda. Ibi byatumaga ashaka ko bahunga ariko umugabo we ntamukundire. Mu gihe cya Jenoside, umuryango we waje kwicwa wose ntihasigara n’umwe. Yaje kugira amahirwe aza kurokoka ndetse abasha kwandika iki gitabo.

Ibyo ni bimwe mu bitabo byanditswe n’abagore bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 niba hari n’ibindi muzi mwabitubwira tukabyongeraho

Shyaka Cedric
photos : google