Uburyo bwagufasha kwibuka uwawe witabye Imana

Yanditswe: 08-04-2015

Mu buzima, iyo umuntu yitabye Imana bibabaza cyane abo asize. Kugira ngo babashe kwakira ibiba byabaye bagenda bakora ibintu bitandukanye bibafasha kumva ko bakiri kumwe ndetse no kwibuka ibikorwa bye.

Muri iyi minsi yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, dore bimwe mu byagufasha kwibuka abawe bitabye Imana :

Gusura aho bashyinguye : iki ni igikorwa cyiza cyane kuko kigufasha kumva ko uri kumwe n’abawe bitabye Imana maze ukaruhuka ku mutima.
Gutunganya aho bashyinguye : ni igikorwa cyo kuhakorera isuku ukaba wahashyira indabo cyangwa n’indi mitako bituma hagaragara neza. Ibi bikorwa mu rwego rwo kubasubiza agaciro n’icyubahiro.

Kwibukiranya ibikorwa byabo : ni uburyo bwo kuganira n’abandi ku mateka yaranze abitabye Imana igihe bari bakiri mu buzima. Ibi birafasha cyane kuko bituma mwongera kumva bari kumwe namwe. Ikindi nanone ni uko binabafasha kwivana mu gahinda.

Gufata akanya ko kubatekerezaho : kenshi iyo bibuka abitabye Imana, biba byiza gufata umwanya muto wo kubibuka. Ufata nk’umunota umwe cyangwa agahe gato utavuga ahubwo ubatekerezaho. Ubu ni uburyo bwo kwiyibutsa ko bari bafite icyubahiro nk’ibiremwamuntu.

Kugira ubutumwa ubagenera : ni uburyo bwo kuvuga usa n’uwivugisha ariko ubwira uwitabye Imana. Uba umeze nk’umuntu urimo gusenga. Nanone, aha uba usa naho urimo uganira n’umuntu uriho murebana. Ibi bituma wumva muri kumwe bigatuma wumva ubohotse.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha kwibuka abawe bitabye Imana. By’umwihariko, muri iki gihe turimo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21, ni byiza ko wakoresha ubu buryo kuko bwagufasha cyane.

SHYAKA Cedric