Umugore yababariye umusore wamwiciye umwana we

Yanditswe: 15-04-2015

Muri Leta Zunze z’Amerika, umugore yahaye imbabazi umusore wamwiciye umukobwa. Uyu musore yitwa Jordyn Howe akaba yarishe umwana w’umukobwa biganaga amurashe ubwo bari muri bus bataha. Ibi akaba yarabikoze umwaka ushize wa 2014 ubwo yari afite imyaka 15.

Uyu musore yishe uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 13 amurashe n’imbunda ya se yari yazanye ku ishuri. Ibi byabaye mu gihe yarimo ashaka kwereka abandi uko bakoresha imbunda. Yaje kurasa ubwa mbere arasa mu kirere. Ku bw’impanuka, yaje kurasa bwa kabiri isasu rifata uyu mukobwa ahagana mu ijosi ahita yitaba Imana.

Muri uyu mwaka wa 2015 nibwo urubanza rwabaye. Uyu musore yaje gusaba imbabazi imbere y’imbaga ndetse n’umucamanza. Icyatunguye benshi ni ukumva uno mubyeyi wiciwe umwana ahita atanga imbabazi ku buryo bworoshye kandi akagaragaza ko yabyakiriye. Uyu mubyeyi yavuze ko atarenganya uyu musore kuko ngo ibyo yabikoze ari ukubera ubwana atari umutima mubi wabimuteye.

Uyu mwana yahise ahamwa n’icyaha ndetse byari biteganyijwe ko agiye gufungwa amezi agera kuri 22. Gusa, umubyeyi w’uyu mukobwa yaje kuganira n’umucamanza aza kumwumvisha ko atari ngombwa ko afungwa. Yamuhaye igitekerezo cy’uko yajyanwa mu kigo ngororamuco hanyuma bakazafatanya muri gahunda yo kubwira abandi bana ububi bw’imbunda.

Rero, ibi byabereye urugero abantu benshi nyuma yo kubona uyu mubyeyi atanze imbabazi. Mu by’ukuri, si kenshi bikunze kubaho ko umuntu atanga imbabazi ndetse akabasha kwakira ibyago byamubayeho.

Lalibre.be
SHYAKA Cedric