Ubukwe bwanjye bwishwe inshuro ebyiri

Yanditswe: 15-04-2015

Umukobwa w’imyaka 36 yaduhaye ubuhamya bw’ubuzima bw’ibihe bitoroshye yanyuzemo byatewe no kuba baramwiciye ubukwe inshuro zigera kuri ebyiri, nyuma agahitamo gufata umwana akamurera, ibyo gushaka umugabo abivamo.

Dore ubuhamya bw’uwo mukobwa
Ndi umukobwa ufite umwana umwe w’umukobwa ndera nyuma yo gupfusha ubukwe inshuro zirenze ebyiri. Ubukwe bwanjye bwagiye bupfa ku munota wa nyuma ku buryo hari ubwapfuye twaramaze kuva mu murenge ndetse baranasabye, tukaba twari dusigaje gukwa no gusezerana imbere y’Imana. Nyuma naje gusanga ibyo kubaka urugo atari umuhamagaro wanjye mpitamo gufata umwana ndamurera.

Twinjiye mu nkuru nyirizina y’amateka yanjye n’ubukwe, mu mwaka w’ 2000 nakundanaga n’umusore dupanga kubana, tumarana imyaka ibiri dukundana, muri 2003 birakomera ku buryo ababyeyi be bari banzi n’abo mu muryango wanderaga bazi uwo musore kuko nta babyeyi ngira.

Nyuma urukundo rwacu rwajemo agatotsi kuko ababyeyi b’umusore twakundanaga batumvaga neza ukuntu umusore wo mu bakire yashaka umukobwa w’impfubyi nkanjye udafite epfo na ruguru, dore ko nari nararangije amashuri yisumbuye gusa nkabura amanota anjyana muri kaminuza, nkahitamo kuba nigisha mu mashuri abanza kugira ngo nshakishe amafaranga yazamfasha kwirihira kaminuza.

Iwabo w’umusore barakomeje baranyanga bagezaho bashakira umuhungu wabo uburyo yajya kwiga hanze kugirango barebe ko yanyibagirwa kuko kudutandukanya byari byarabananiye kuko twakundanaga cyane.

Uwo musore ageze muri Amerika twarakomeje turakundana akajya anyandikira nanjye nkamwandikira. Uko iminsi ishira urukundo rwacu rwatangiye kugenda ruyoyoka bitewe n’amagambo umuryango w’uwo musore wakomezaga kumubwira atari meza, ageze aho afata umwanzuro ko twatandukana, ndamureka turarekana. Aje mu Rwanda azana umukobwa w’umurundikazi bahuriye muri Amerika ubu niwe bakoranye ubukwe.

Byarankomerekeje kuko uwo musore namukundanga birenze urugero, ku buryo numvaga ariwe wari kuzampoza amarira natewe no kubaho mu bupfubyi.
Nagerageje kumwiyibagiza ariko ntibyanyoroheye ku buryo nari meze nk’uwarwaye indege ( indwara y’urukundo).

Muri 2010 ubwo nigaga muri kaminuza naje guhura n’undi musore turakundana birakomera dupanga ubukwe ndetse baza no gufata irembo za invitations zarasohotse tuvuye mu murenge hashize nk’iminsi itatu mbona umusore anyohereheje mesaje ambwira ko ubukwe butakibaye.

Nabanje kugirango n’ibikino kuko nta kintu twari twapfuye kigaragara ariko byaje kuba ukuri koko turatandukana nta kintu yambwiye usibye ko nyuma naje kumva ko ari mukuru wanjye waba waraduteranije.

Byarongeye birantoucha( biramababaza) ariko numva ko ntahora muri urwo niko gufata umwanzuro wo kuzana umwana nkamurera kuko nabonaga kubaka urugo atari impano yanjye.

Ubu mfite umwana w’imyaka ine ndera mfite gahunda yo kumwitaho nkamurera. Niwe muryango mfite.

Ibyo gushaka umugabo byamvuyemo usibye ko n’ubundi najyaga ntekereza ko nshobora kuzabyara umwana nkamurera aho kubaka urugo, guhemkirwa n’abasore ku munota wa nyuma gutyo byatumye ndushaho gukora icyo nari naratekereje kuva cyera. Iby’abagabo nabishyize ku ruhande kandi ntibivuze ko ariwo mwanya wo kwiyandarika kuri jye.

Sosiyete akenshi ibifata nabi bakumva ko umuntu adashobora gufata umwanzuro nk’uwo wo gufata umwana ukamurera, ariko jye nabikoze nabitekereje kandi sinzicuza na rimwe.

Umwana ndera nawe ni impfubyi, ni umwana wo mu muryango wacu mama we yapfuye afite imyaka ibiri gusa, asiga atatubwiye papa we, kugeza ubu nta muntu ndabona uza kumuburana, ubu namwiyanditseho Imana nimfasha azakura mubera umubyeyi nawe ambere umwana.

Gracieuse Uwadata