Umurongo ngenderwaho w’ibyo gukurikiza mu mezi 18 abanziriza gutwita

Yanditswe: 16-04-2015

Iyo witegura gutwita hari umurongo ngenderwaho uba ugomba gukurikiza haba ku mugore ndetse no ku mugabo. Kuva ku mezi 18 abanziriza gutwita dore ibyo ugomba gukurikiza nkuko Anastasie, impuguke mu bijyanye n’imirire yabidutangarije mu kiganiro yagiranye na Agasaro.com

Ku mezi 18 mbere yuko utwita, uba ugomba kujya kwa muganga w’imyororokere akagukorera ibizami, agasuzuma imyanya myibarukiro y’imbere n’iy’inyuma. Ibi bikorwa ku bagore no ku bagabo.

Hagati y’amezi 12 n’amezi 9 ukoresha ikizamini cy’amenyo kuko haba hirindwa ko wazagira ikibazo cy’amenyo igihe utwite kandi bitemewe ko bagukura amenyo iyo utwite.

Kuva ku mezi icyenda kugeza ku mezi 8 wirinda ikintu cyose kirimo ikawa( coffee)
Ku mezi arindwi kugeza ku mezi atanu wirinda itabi kuko rishobora kuba ryakangiza uburumbuke, ndetse ukirinda no guhura n’umwotsi waryo kuko nawo ari mubi.

Muri aya mezi kandi, ni byiza ko wakoresha ikizamini cya virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina( MST’s) , ugakoresha n’ikizamini cy’amaraso ukamenya amaraso ufite ko ari mu rugero cyangwa se ko yaba ari make ugatangira gushaka uburyo wayongera kugirango utazagira ibibazo mu gihe cyo gutwita no kubyara.

Ku mezi ane no ku mezi atatu, nubwo n’ubundi biba ari ngombwa kwita ku mirire igihe cyose, biba byiza kurushaho iyo wibanze ku mirire ikize kuri fer ( iboneka muri epinard na avoka) ukirinda inzoga kuko zigabanya fer mu mubiri. Wibanda kandi ku mirire ikize kuri calcium na zinc harimo nk’imbuto zumye za sesame, amashu y’ubwoko bwose, soya, inzuzi n’umutobe w’ironji.

Kuri aya mezi kandi niba wafataga ibinini byo kuboneza urubyaro, ni byiza ko waba ubihagaritse kugira ngo umubiri umenyere gukora ku buryo busanzwe.
Ku mezi abiri utangira kwirinda kwegera no gukoresha cyane ibikoresho bibonekamo za rayon x naho ku kwezi 1 ukirinda gufata imiti wiboneye utabivuganyeho na muganga.

Ngibyo rero ibyo ababyeyi cyangwa se abasore n’inkumi bitegura kurushinga bagomba gukurikiza mu gihe bitegura gutwita, bakabikora mu gihe cy’amezi 18 mbere yo gutwita.

Gracieuse Uwadata