Uburyo wakina n’umwana w’uruhinja

Yanditswe: 16-04-2015

Umwana w’uruhinja ukivuka akenera nawe gukina n’ababyeyi be kuko bimwongerera umunezero kandi bigatuma akura neza. Ku mbuga za interineti zitandukanye, abaganga b’abana bagiye bavuga uburyo wakinisha umwana ukivuka mu buryo bwiza bikagira icyo bimarira ubuzima bwe n’ubwawe.

Ku rubuga rwitwa healthchildren.org rw’abaganga b’abana bo muri Amerika bavuga ko igihe ubona umwana w’uruhinja atuje acecetse biba byiza kumwitegereza mu maso umeze nkaho umwegera. Ushobora kuvuga izina rye, ukamuganiriza ku buryo icyo gihe atuje cyose akimara ameze nkaho mwari muri kuganira.

Ku rundi rubuga rwandika ku bintu bitandukanye rwitwa ehow.com ho bavuze ko kuririmbira umwana w’uruhinja bimufasha gutuza. Ushobora kumuririmbira ukamufata mu ntoki ukamubyinisha cyangwa se ukamucurangira indirimbo zituje.

Kuri ehow bakomeza bavuga ko ushobora no kujya usubira mu magambo avuga gahoro gahoro haba mu gihe uri kumwambika no kumusiga ndetse bakavuga ko igihe uri kumwoza no kumusiga aba akeneye ko umukoraho witonze umeze nkumukorera masaje kandi ariko umubwira utugambo twiza.

Igihe umwana atangiye kureba aseka utangira kumwereka ibikinisho by’amabara, ibiririmba n’ibindi byose bimurangaza. Igihe umwana ageze muri iki kigero ni byiza kujya umureba ukamusekera cyangwa se ugakora akantu kari butume aseka.

Abanyarwanda ba kera nabo bari bazi uburyo bwiza bwo kuganiriza abana kuko wasangaga babaririmbira indirmbo bitaga “ Ibihozo” ugasanga izo ndirimbo zituma umwana atuza nk’igihe yari ari kurira cyangwa se agasinzira kubera gutwarwa.

Nkuko bigaragara kuri izi mbuga twavuze haruguru, ni byiza ko umubyeyi akina n’umwana kuko bimufasha kumva ko umubyeyi we amwitayeho kandi ko yamubyaye amukeneye.

Byanditswe hifashishijwe urubuga rwa ehow.com na healthchildren.org