Uko watoza umwana gukunda gusoma ijambo ry’Imana

Yanditswe: 18-04-2015

Gutoza bana umuco wo gukunda gusoma ijambo ry’Imana ni byiza kuko bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hari uburyo wakoresha ugatoza umwana gukunda ijambo ry’Imana no kuryisomera kuva akiri muto akazabikurana.

Jya umusomera ibitekerezo byo muri Bibiliya : uko ugenda usomera umwana ibitecyerezo byo muri Bibiliya usanga nawe agira amatsiko yo gufata Bibiliya akabyisomera. Usanga abana baryoherwa n’ibitekerezo cyane cyane ibivuga ku bandi bana babayeho mu bihe byo ha mbere bavugwa muri Bibiliya.

Gurira umwana udutabo tuvuga kuri Bibiliya turimo amafoto : abana bakunda gukururwa n’amashusho cyane kandi ugasanga icyo basomye kuri ayo mafoto kibasigara mu mutwe kurusha amagambo yanditse yonyine.

Reka abana nabo bagusomere imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya bakunda : Umwana umaze kumenya gusoma jya ureka agusomere imirongo yo muri Bibiliya akunda kandi igihe ari guosma ujye umuha umwanya umutege amatwi, umubwire amagambo amutera umwete aho kumuseka. Igihe hari amagambo adasobanukiwe, jya umusobanurira kuko hari amagambo yo muri Bibiliya aba akomeye ku mwana muto.

Musubize ibibazo by’amatsiko aba afite : Akenshi abana baba bafite ibibazo by’amatsiko bibaza kuri Bibiliya kuko hari ibyo basoma ntibabyumve neza, ni byiza rero ko wajya ubatega amatwi ukabasubiza ibyo bakubaza.

Jya ubaha umwitozo wo gufata mu mutwe imirongo bakunze ubagenere ibihembo : ushobora kureka umwana akihitiramo umurongo wo muri Bibiliya akunda kaawufata mu mutwe ubundi ukamugenera igihembo runaka bituma arushaho kugira umwete wo gufata indi mirongo no kurushaho gukunda gusoma.

Bareke bajye bajya kuterana n’abandi : ku nsengero nyinsho zitandukanye bagira amateraniro yiharioye y’abana abafasha kwiga ijambo ry’Imana hagendewe ku kigero cyabo. Ni byiza rero gutangira gutoxa umwana kujya guterana kuva akiri muto ku buryo akura yarabigize akamenyero.

Irinde kumushyiraho agahato : akenshi usanga ababyeyi bamwe na bamwe bashyira ingufu ku bana babo ngo basome Bibiliya cyangwa se bajye gusenga kandi bo batabishaka ugasanga bibateye umutima mubi kuko bumva ko ari ibintu bakora ku gahato.

Ababyeyi b’ababakristo bafite inshingano yo gutoza abana babo gukunda gusoma ijambo ry’Imana kuko biba bizafasha umwana mu buzima buzaza bwa gikiristo.
Gracieuse Uwadata