Amandazi bita chichi cyangwa se churros
Yanditswe: 18-04-2015
Amandazi ya chichi cyangwa se churros ni amandazi aba akoze mu ifarini ariko akagira akarusho ko kuba arimo amazi arimo ibibabi by’ironji n’indabo zaryo.
Dore uburyo wategira ayo mandazi :
Ibikoresho.
- Agasoroi k’ifarini
- Agasorori k’amazi
- Amazi yateswemo ibibabi bya oranje n’indabo zayo
- Umunyu akayiko 1
- Amavuta
Uko bikorwa.
- Canira amazi arimo umunyu abire
- Sukamo ifarini uvange cyane
- Ongeramo y’amazi y’ibibabi bya orange
- Komeza uvange kugeza igihe ubugari butagufata ku ntoki
- Genda ufata agace gato ukabumbemo udusate tureture kandi tunanutse uramutse ufite akamashini bita appareil a churros kabigufashamo ku buryo bwihuse kuko ushyiramo ubugari bubwuzuyemo bugasohoka bufite forme wifuza.
- Canira amavuta ushyiremo amandazi yawe ugende uyabe hafi kugeza ahiye neza
- Akimara gushya agishyushye uyasiga isukari inyuam ikaza kumuriho
Gracieuse Uwadata