Amandazi bita chichi cyangwa se churros

Yanditswe: 18-04-2015

Amandazi ya chichi cyangwa se churros ni amandazi aba akoze mu ifarini ariko akagira akarusho ko kuba arimo amazi arimo ibibabi by’ironji n’indabo zaryo.

Dore uburyo wategira ayo mandazi :
Ibikoresho.

  • Agasoroi k’ifarini
  • Agasorori k’amazi
  • Amazi yateswemo ibibabi bya oranje n’indabo zayo
  • Umunyu akayiko 1
  • Amavuta

Uko bikorwa.

  1. Canira amazi arimo umunyu abire
  2. Sukamo ifarini uvange cyane
  3. Ongeramo y’amazi y’ibibabi bya orange
  4. Komeza uvange kugeza igihe ubugari butagufata ku ntoki
  5. Genda ufata agace gato ukabumbemo udusate tureture kandi tunanutse uramutse ufite akamashini bita appareil a churros kabigufashamo ku buryo bwihuse kuko ushyiramo ubugari bubwuzuyemo bugasohoka bufite forme wifuza.
  6. Canira amavuta ushyiremo amandazi yawe ugende uyabe hafi kugeza ahiye neza
  7. Akimara gushya agishyushye uyasiga isukari inyuam ikaza kumuriho

Gracieuse Uwadata