Uburyo bwo kwambara jeans ugiye ahantu hiyubashye

Yanditswe: 19-04-2015

Ntibikunze kugaragara ko abantu bambara jeans bagiye ku kazi n’ahandi hantu hiyubashye, nyamara burya ushobora kuyambara kandi ukaberwa bitewe n’ibyo wambariyeho.

Dore uburyo bwagufasha kwambara jeans ugiye ahantu hiyubashye :

Kwambara ipantalo ya jeans n’inkweto ndende : inkweto ndende kuri jeans ubona ziyihaye agaciro ku buryo uba utakiri umwambaro usanzwe ahubwo uba wabaye umwambaro wiyubashye wajyana mu birori ndetse no mu kazi gatandukanye gasaba kwambara byiyubashye.

Kwambara ipantaro ya jeans n’ishati y’ibara rimwe : Ishati y’ibara rimwe cyane cyane iy’amaboko maremare iyo uyambaye ku ipantaro ya jeans uba ugaragara neza kandi ukaba warimbye ku buryo utatinya kuyijyana ahantu hatandukanye hiyubashye.

Kwambara jeans n’agakoti k’igitenge : muri iyi minsi udukoti tw’igitenge tugezweho ku buryo usanga abantu batwambara ku myenda itandukanye nko kuri jeans ukabona ko uri umuntu wiyubashye.

Kwambara jeans n’agapira gasanzwe ugatebeza : ushobora kandi kwambara jeans ugashyiraho agapira gasanzwe ukaba warenzaho agakoti ugatebeza ukabona ko uri umuntu wambaye ku buryo bwiyubashye kandi waberewe.

Kwambara jeans n’udushati tugezweho dutaratse ; hari udushati dukunzwe muri ino minsi tuba dutaratse hasi, ushobora natwo kutwambara kuri jeans ukaba warimbye kandi imyambaro wambaye ukayijyana ahantu henshi hatandukanye kuko uba wayihaye agaciro bitewe n’icyo wambariyeho.

Ubwo ni bumwe mu buryo ushobora kwambaramo ipantalo ya jeans ukayongerera agaciro ukaba wanayijyana ahantu hatamenyerewe ko hambarirwa ipantalo ya jeans.

Gracieuse Uwadata