Bwa mbere umugore yabashije gutwara imodoka zitwara abagenzi mu Buhinde

Yanditswe: 19-04-2015

Mu Buhinde, umugore yamerewe gutwara imodoka rusange zagenewe gutwara abagenzi. Uyu mugore yitwa vekarandath Saritha akaba afite imyaka 30. Ni ku nshuro ya mbere bijyiye kubaho muri iki gihugu. Aka kazi akaba yarakiyemeje kugira ngo arwanye ihohoterwa rikorerwa abagore mu mudoka.

Saritha yatangiye akora nk’umushoferi wungiriza ku tunyabiziga two mu Buhinde bita Tuk tuk. Aha yakoraga uyu murimo kugira ngo abashe kubona uburyo bwo kumufasha gutunga umuryango we dore yuko wari ukennye cyane. Ibi akaba yarabikoze mu gihe kigera ku myaka 10.

Nyuma yaje kugera ku rwego rwo gutwara za minibus mu gihe yari amaze kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Gusa, yagize ati : “ numvaga uwo murimo utampagije ndetse utampesha agaciro nk’uko nabyifuzaga.”

Vuba aha, nibwo yaje gotorwa mu bahatamiraga uyu mwanya bagera ku munani (8).
Ubu yemerewe kujya mu muhanda nk’abagabo maze agatwara abantu. Ibi byemejwe nyuma y’icyifuzo cya Guverinoma y’ubuhinde aho ishaka guteza imbere umugore ndetse hanarwanywa ihohoterwa ribakorerwa. Ubuhinde burifuza ko umugore yagaragara mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Nyuma yo guhabwa uyu murimo Saritha yagize icyo atangaza ndetse anagaragaza ibyishimo. Mu magambo ye yagize ati : “ ubu mfite icyizere ko abagore bazajya bagenda bafite umutekano.” Mu Buhinde iki kibazo cyateje impagarara ku buryo habaye n’imyigaragambyo. Gusa, buhoro buhoro harafatwa ingamba zo kubirwanya.

Tubibutse ko ari ku nshuro ya mbere umugore azaba yemerewe gutwara abagenzi mu modoka nini. Rero, Guverinoma ifite gahunda yo guteza imbere umugore bityo hakanarwanywa ihohoterwa rikunze ku bakorerwa.

Huffington post.fr
SHYAKA Cedric