Umugore wakoze marathon yikoreye ijerekani yahembwe kuzahabwa amazi bugufi

Yanditswe: 22-04-2015

Umugore witabiriye isiganwa yikoreye ijerekani yahembwe kubona amazi bugufi. Iri siganwa rikaba ryarabereye mu gihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris. Uyu mugore akaba yarakoze ibirometero 14. Uyu mugore witwa Siabatou Sanneh yahawe robine izamufasha we n’abaturanyi be kuvoma bugufi.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’abantu bagera ku 50,000. Nanone, rikaba ryari ribaye ku nshuro ya 39. Mu gihe abandi bari batangiye kwiruka, Siabatou Sanneh yafashe ijerekani ayishyira ku mutwe atangira kugenda gahoro gahoro.

Ubusanzwe, ibi birometero 14 ngo nibyo akora buri munsi agiye gushaka amazi akoresha mu buzima busanzwe cyo kimwe n’abandi bagore bakomoka muri Afurika.

Siabatou Sanneh yashakaga kugaragaza ko bitoroheye na busa abagore bo muri Afurika gukora ibintu byinshi bitandukanye. Barananirwa cyane kubera imbaraga bakoresha kugira ngo imiryango y’abo itere imbere ndetse igire n’ishema. Uyu mugore yitabiriye iri rushanwa ajyanywe n’umuryango witwa Water For Africa.

Uyu mugore yaje gushimirwa iki gikorwqa cy’ubu twari. Ibi yakoze byaje gutuma aza kwegukana robine izamufasha ndetse igafasha n’umuryango we idasize n’abaturanyi be batuye mu gace ka Bulengat mu gihugu cya Gambia.

Asubiye mu gihugu cye yishimiwe n’abatuye muri ako gace dore ko yabakijije imiruho bahuraga nayo bajya kuvoma amazi.

Tubabwire ko kubaka icyo gikorwa remezo bizatwara amafaranga angina na 4990€ akabakaba miliyoni 4 z’amanyarwanda. Rero, akaba yarishimiwe bikomeye n’abatuye muri ko gace kuko bageze ku iterambere rifatika.

Europe1.fr
SHYAKA Cedric