Uburyo bworoshye bwo kwirukana udushishi(fourmies) mu nzu

Yanditswe: 22-04-2015

Udukoko twitwa udushishi nubwo ari duto iyo twageze mu nzu turabangama ugasanga twangije byinshi. Igihe ukunda kubona utwo dukoko mu nzu iwawe cyane cyane mu gikoni kuko ariho haba hari ibiryo bidukurura dore uko watwirukana ukoresheje imiti karemano :

Kugira isuku : hari abantu usanga bagirira isuku ahantu hagaragara gusa uganga ahatagaragara batahakorera isuku. Urugero niba mu gikoni harimo akabati ugasanga munsi yako harimo imyanda rimwe na rimwe hakaba haratembeyemo ibiryo bigakurura udushishi tugakwira mu nzu hose.

Ni byiza rero kujya ufata umwanya ugakora isuku witonze ibintu bidakunda guterurwa nabyo ukabikuraho, aha twavuga nka za tapi cyane cyane zimwe za plastiki ziba ziri mu byumba no mu bikoni kuko iyo ziguma ahantu hamwe ntizikurweho usanga zarabaye indiri y’udukoko duto dukunda kuza mu nzu.

Gushushanya n’ingwa aho bunyura cyangwa se ukahasuka ifu y’ingwa : iyo ubushishi bukunda kugutera ushobora gufata ingwa bandikisha ku kibaho ugashushanya hasi aho bunyura ku muryango buhita butinya kuhanyura bugasubirayo.

Gukoresha indimu na vinaigre : kunyanyagiza umutobe w’indimu ahantu hateye inshishi bituma zihunga kuko zitinya impumuro y’indimu. Utabonye indimu ukoresha vinaigre

Ibindi wakoresha
• Poivre y’umukara( poivre noire) ukayinyanyagiza ako zikunda kunyura
• Kuvanga akayiko k’umunyu n’isukari ukanyanyagiza aho zinyura nabyo birazirukana
• Ikawa nayo irebaho mu kwirukana ubushishi
• Gusuka amazi ashyushye ku cyari cyabwo( aho zituruka)

Nguko uko wakitabara igihe watewe n’inshishi iwawe mu rugo ariko ukajya wibuka no kugira isuku kuko umwanda ariwo soko y’ubushishi mu rugo.
Source : Journaldefemmes.com

Gracieuse Uwadata