Imyenda igezweho wasohakana mu bukonje

Yanditswe: 23-04-2015

Mu gihe cy’ubukonje hari imyenda yagufasha gusoka usa neza cyane cyane ko ibihe bya week end aribwo abantu benshi baba babonye umwanya wo gusohokana n’inshuti n’abavandimwe.

Dore imwe mu myenda wasohakana mu bukonje :

Ikanzu y’umupira itari ngufi cyane : muri iyi minsi amakanzu y’imipira agezweho ushobora gusohoka wambaye ikanzu igera hepfo y’intege ukaba wayijyana mu birori bitandukanye kandi n’imbeho ntikwice.

Ikanzu zifite amaboko agera mu nkokora : ikanzu zifite amaboko agera mu nkokora nazo zifasha mu kwirinda imbeho. Izo kanzu zishobora kuba izo mu gitenge cyangwa se zikaba iz’imipira zose zigezweho.

Ipantaro n’agakoti : bitewe naho usohokeye ushobra no kwiyambarira ipantaro n’agakoti bisanzwe ukaba warimbye kandi ukanifubika imbeho dore ko mu bihe bya nimugoroba imbeho yiyongera kandi aribwo abantu benshi basohokana n’inshuti zabo.

Ikanzu ndende : ikanzu ndende ahanini ziba ari iz’ibirori kandi zikarinda n’imbeho kuko iyo amaguru atagerwaho n’imbeho ibindi bice by’umubiri ntabwo bikonja cyane.

Uramutse wumva ukonje cyane ushobora kurenzaho agakoti bijyanye inyuma kari kuri taille ukaba urimbye kandi n’imbeho ntize kukwica.

Ikanzu ndende z’amaboko maremare : ikanzu z’amaboko maremare zikunze kuba ari iz’imipira nazo ziba nziza mu bihe by’ubukonje kandi zigezweho. Hari ubwo usanga izo kanzu zifite amaboko abonerana nabwo ziba nziza kandi zirinda imbeho.

Iyo ni imwe mu myambaro wasohokana igihe hakonje kandi ukaba warimbye. Ni byiza rero ko igihe uteganya gusohoka utekereza ku mwenda utazatuma uhura n’imbeho nyinshi.

Gracieuse Uwadata