Ibyiza byo gutoza umwana gukora siporo

Yanditswe: 23-04-2015

Gutoza umwana gukunda siporo bigira ingaruka nziza ku mibereho ye y’uyu munsi ndetse n’iy’ahazaza.

Dore bimwe mu byiza byo gutoza umwana gukunda no gukora siporo nkuko ubushakashatsi bwakozwe muri Canada ku bana 1005 bwabigaragaje :

Bituma umwana agira ubuzima bwiza : Ubwo bushakashatsi bwakozwe hagati y’abana bari hagati y’imyaka 12 na 21 basanze ko hafi 99% bafite ubyuzima bwiza. Izo 99% basanze ko batajya bahura n’uburwayi ku buryo bworoshye,

Bifasha umwana kumenyana n’inshuti : Iyo umwana afite inshuti nyinshi kandi nziza usanga bimurinda kwigunga kandi akagira byinshi byiza yungukira kuri izo nshuti. Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe muri Canada basanze hafi 87% by’abo bana bafite inshuto za hafi bahurira muri siporo kandi zikaba ari inshuti nziza.

Bituma ibitekerezo byabo bikura : Usibye kuba umwana aba afite ubuzima bwiza bigatuma atekereza neza, bituma umwana atinyuka kandi akigirira ikizere mu buzima bwe bwose. Muri ubwo bushakashatsi babonye ko 85% by’abana bakora siporo baba bifitiye icyizere cy’ubuzima bw’ahazaza.

Gutsinda neza mu ishuri : Umwana ukora siporo usanga atsinda neza mu ishuri nkuko ubwo bushakashatsi bubigaragaza aho basanze abana bagera kuri 58% babona amanota meza ku ishuri.

Bibafasha kubana neza mu miryango : Umwana ukora siporo usanga no mu muryango abana neza n’abandi, nta bunebwe agira ndetse niyo akuze aba akora imirimo yo mu rugo nta bunebwe agira.

Ni iki umubyeyi yakora ngo akundishe umwana we siporo ?

  • • Guha umwana gahunda yo gukina : gukundisha umwana gukina si bya bindi byo kumureka ngo umunsi wose awumare ari gukina. Icyiza ni uko wamuha gahunda yo gukina akagira n’umwanya wo kuruhuka no gukora indi mirimo iri ku rwego rwe.
  • • Kubabera urugero rwiza : iyo ukunda gukora siporo umwana wawe ntawe aba areberaho bigatuma nawe akunda gukora nk’ibyo ukora. Niba ukora siporo jya ujyana n’abana bawe bizatuma nabo bayikunda.
  • • Kubagurira ibikoresho : Niba abana bagusabye imyenda ya siporo n’ibindi bikoresho byabafasha gukora siporo byaba byiza ubibaguroye kuko nabyo bibatera imbaraga so gukunda no gukora siporo.

Hari ibyiza byinshi umwana akura mu gukora siporo ariko ni byiza ko n’ababyeyi bagira uruhare mu gukundisha abana babo gukora siporo kugirango ibyo byiza bitazabacaho

Byakuwe kuri letkidsplay.ca