Bwa mbere umugore yatorewe kuba umunyamabanga wa AU

Yanditswe: 27-04-2015

Umuyobozi w’ubumwe bwa Afrika( AU) , Dr. Nkosazana Dlamini yagize madame Djénéba Diarra, umunyamabanga wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bwa Afrika, akaba ariwe mugore wa mbere washyizwe kuri uwo mwanya.

Mbere yo kuba umunyamabanga wa AU, Diarra yari umujyanama mu by’ubucamaza muri AU kuva muri 2004 kugera muri 2014. Kuva muri 2014 kugeza ubu yari umunyamabanga w’akanama gashinzwe kurwanya no gukumira ruswa muri AU, ako kanama kakaba gafite ibiroIArusha muri Tanzaniya.

Diarra yatangiye gukora muri OUA mu 1996 mu kanama k’abacamanza aho yakoraga nk’umucamanza, akaba yaragize rurhare mu gushyiraho ibikorwa bijyanye n’ubucsmanza muri AU.

Diarra amaze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye kuva yatangira gukora muri AU, bdetse akaba ari nawe wagize uruhare runini mu gutuma yabaho umuyobozi wa mbere wa AU w’umugore mu myaka isaga 52, uwo muryango umaze ushinzwe.

Kuba Madame Diarra amaze igihe kinini akora muri AU ndetse kaba yaranahakoze uwo muryango ukitwa OUA, bimuha amahirwe yo gukomeza kuzamuka mu ntera kuko umuryango wa Afrika yunze ubumwe awuzi neza.

Ubusanzwe madame Diarra ni umukobwa wa Amb. Mamaadou Diarra nawe wakoze muri Au ikitwa OUA akaba yarakoze imirimo myinshi itandukanye harimo no kuba yarahagararoye OUA muri Loni. Madame Diarre kandi ni mushiki wa Demba Diarra ukora muri komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abaibumbye muri Afrika( CEA) kuva mu 1990 kugeza ubu.

Diarra afite intego yo gukomeza guteza imbere Afrika yunze ubumwe ( AU)

Source : Afriquefemmes
Gracieuse Uwadata