Ababyeyi ntibavuga rumwe ku gutoza umwana kwirarana akiri muto

Yanditswe: 27-04-2015

Ababyeyi bafite abana bato usanga batemeranwa igihe umwana akwiye kureka kurara mu cyumba cy’ababyeyi. Ni muri urwo rwego twegereye ababyeyi batandukanye batubwira igihe bumva ko umwana aba agomba kwiraza ndetse n’ingaruka bigira ku mibanire y’abashakanye. Twegereye kandi Madame Charlotte impuguke mu mibanire y’abantu n’umujyanama w’ingo atubwira uko ababyeyi bari bakwiye kubyitwaramo.

Umubyeyi w’umugabo utarashatse ko tuvuga izina rye afite umwana w’imfura w’imyaka itatu avuga ko atazongera gukora ikosa ryo kumenyereza umwana kurarana nawe mu cyumba kimwe kuko ahanini usanga ababangamira iyo bari gutera akabariro.

Uwo mugabo yagize ati : “ Hari ubwo tugira ngo umwana arasinziriye tukigira mu byacu wajya kumva ukabona umwana aragukanuriye ukagira isoni. Nageze aho mbwira madamu amujyana mu cyumba cye. Ubu amazemo ukwezi yamenyereye kwirarana. Ubutaha umwana azajya atangira kwirarana afite amezi icyenda kuko uwa mbere yambereye isomo”

Mama Nelly ( ni zina duhinduye) ni umubyeyi ubyaye kabiri, nawe avuga ko kumenyereza umwana kurarana nawe mu cyumba kimwe bishobora kumutera ingeso mbi kuko umwana atajya abura ubwo abafata muri kuzuza inshingano z’urugo.

Mama Nelly yagize ati : abana banjye mbatoza kwirarana bafite umwaka umwe, nijoro nkajya mbyuka nkajya kubareba kandi mbona biduha amahoro kurushaho. Iyo atarajya mu cyumba cye usanga tuba tumeze nk’imfungwa, umwe yavuga ngo vuga gahoro udakangura umwana, ugasanga umunezero tugomba kubonera mu buriri warabuze kubera umwana.

Ikindi kandi umwana bishobora kumutera ingeso mbi akajya yigana ibyo abona mukora mu cyumba kandi biba ari amabanga agomba kuguma hagati yanyu”

Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi batemeranya n’abavuga ko umwana agomba kwiraza mu cyumba cya wenyine akiri muto.

Albertine ni umubyeyi w’abana batatu avuga ko umwana we amukura mu cyumba cye ari uko yujuje imyaka 4 kandi ngo nibyo bimuha amahoro kurusha kuba yamureka akajya kwirarana wenyine.

Albertine yagize ati : “Ubwose naryama nkasinzira nziko umwana wanjye araye wenyine ? Abana banjye uko ari batatu narabaretse turarana kugeza buri wese ageze ku myaka ine kandi mbona ntacyo byahungabanije ku rukundo rwacu n’umutekano wo mu buriri nk’umugore n’umugabo. Njye n’umugabo wanjye turabikunda kandi twumva tunezerewe iyo turaranye n’umwana kuko ku manywa nta mwanya tuba dufite wo kubana nabo cyane.”

Twegereye Charlotte impuguke mu mibanire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo atubwira uko umubyeyi yakagombye kubyitwaramo igihe afite umwana ukiri muto.

Charlotte agira ati : “ Niba umubyeyi afite amahirwe yo kubona icyumba arazamo umwana sinzi impamvu atabimumenyereza akiri muto ! Abantu benshi bafata abana nk’abantu batazi ubwenge kandi burya umwana aba azi ubwenge.

Rimwe na rimwe uzasanga ababyeyi bibwira ko umwana yasinziriye bakore imibonano mpuzabitsina ariko ntibazatugurwe no kubona ejo umwana akora ibimenyetso byerekana abantu bari mu gikorwa cy’imibonano. Umwana aba yarabikuye ku babyeyi be nta handi”

Charlotte ati : “ Ababyeyi tureke gufata abana nk’abatagira ubwenge, byibura umwana yakagombye gutangira kwirarana hagati y’amazi atandatu n’umwaka 1 ku buryo akura yaramenyereye kwirarana kandi ntacyo bitwara umwana. Akenshi ababyeyi bibwira ko bari kwiyegereza umwana, mbese ko ari igihe cyo kumwereka urukundo( affection) ariko burya ibyo baba bica biruta ibyo bakiza”

Ibyo ni ibitekerezo by’ababyeyi n’impuguke mu mibanire y’abantu, ku bijyanye n’igihe umwana aba agomba kureka kurarana n’ababyeyi be.

Ese wowe ni ryari ubona ko umwana yatangira kwirarana mu cyumba cya wenyine ?

Gracieuse Uwadata