Bwa mbere umugore w’umwirabura yagizwe minisitiri w’ubutabera wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Yanditswe: 29-04-2015

Loreta Lynch niwe mugore wa mbere w’umwirabura wagizwe Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu mugore afite imyaka 55 y’amavuko akaba yaremejwe na sena y’iki gihugu kuwa kane w’icyumweru gishize. Kuri uyu wa mbere nibwo yararahiriye imbere ya visi perezida w’iki gihugu Joe Biden.

Uyu mugore yagiye ahabwa inshingano zitandukanye mu mirimo ijyanye n’ubutabera. Mbere yo gutorerwa kuba minisitiri w’ubutabera, uyu mugore yari ahagarariye urwego rw’ubutabera muri kamwe mu duce tugize umujyi wa New York ndetse bivugwa ko kari gakomeye cyane.

Loreta Lynch abaye minisitiri wa 83 w’ubutabera w’iki gihugu. Aje kuri uyu mwanya asimbuye Eric Holder wari umaze imyaka igera kuri itandatu ari muri aka kazi. Aha akaba yaragiriwe ikizere gikomeye na Perezida Barack Obama kubera ibikorwa yagiye agaragaza.

By’umwihariko, Loretta Lynchabaye umwe mu bagore bake bayoboye Minisiteri y’Ubutabera mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. By’akarusho, abaye umugore wa mbere w’umwirabura uyoboye uru rwego.

Tubabwire ko kuwa kabiri tariki ya 28 aribwo Loreta Lynch yatangiye ku mugaragaro imirimo ye. Rero, yitezweho guhindura byinshi mu bijyanye n’ubutabera dore ko iki gihugu kimaze iminsi kibasirwa n’ibyaha byinshi.

Bet.com
SHYAKA Cedric