Yatangiriye ku gataro, ubu ageze kuri miliyoni 4

Yanditswe: 30-04-2015

Ruth Uwishema yaretse gucuruza agataro mu mwaka wa 2003 atangirira ku mafaranga maganatanu yizigamiraga mu kimina, none ubu ni umucuruzi w’imyenda y’abageni akaba anategura aho abageni biyakirira n’ibindi birori ( decoration), ibyo bikorwa bye bikaba bibarirwa mu mafaranga ari hagati ya milliyoni eshatu na milliyoni enye.

Ruth avuga ko amafaranga magatanu yatangaga mu kimina ariyo yamugejeje ku rwego rwo kureka gucuruza ku gataro akaba ari umucuruzi uri ku rwego rwo hejuru.

Ruth ati : “Twagiye mu bimina twishyira hamwe turi abagore 20 tukajya dutanga amafranga 500 buri kwezi. Muri ayo mafaranga niho twize kudoda tumenyamo bike ngeze aho njya muri atelier kubyiga neza, mu gihe abandi bagore twatangiranye bari bacitse intege bashaka gusubira mu muhanda .Maze kuva muri atelier nagiye kudodera ku rubaraza nkarangura igitenge kimwe ejo bibiri ngeze aho nkajya ndangura imikenyero."

Amafaranga yo gutangira kudodera ku rubaraza Ruth yatangije avuga ko atarengeje ibihumbi 15 kuko imashini yakoreshaga yayikodeshaga ubundi akarangura n’igitenge kimwe k’ibipande 3. Ruth yaje kuva ku rubaraza akodesha inzu akoreramo atangira kujya arangura imyenda y’abageni.

Ruth ati : “ Navuye ku rubaraza nkodesha inzu y’ibihumbi 15, Mfata abanyeshuri b’abana b’abakobwa n’abamama mbigisha kudoda kandi abo nagiye nigisha nabo bakora umurimo nk’uwanjye, niyo bangishije inama ndabafasha. Ubwo ibimina byarakomeje ngenda ngura imikenyero, ngera ku myenda yo kujyana mu rukiko ngeze aho ndangura n’amakanzu y’abageni yo kwambara mu bukwe yaba ayo kwambara mu gusaba no gukwa ndetse n’udutimba ndetse ngera no ku rwego rwo kuba umudecorateur.”

Ruth yarongeye ati : “Ubu sinkitwa umugore w’umukarasi nsigaye nitwa umugore w’umutayeri w’umudecorateur. Nabashije kuba mu nzu irimo umuriro mu rugo rwanjye utarahigeze, ubu harimo amazu 2 akodeshwa kandi yubatswe neza.”

Muri ubwo bucuruzi Ruth akora ubu ageze ku rwego rwo kuba atabura amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi ndetse akenshi arayarenza cyane.

Ruth ati : “Biterwa n’ibihe hari ibihe by’amafaranga n’ibihe aba yabuze, iyo ahari ninjiza ibihumbi 350 ku kwezi iyo yabuze ni ibihumbi 200 ku kwezi .”

Icyo Ruth yishimira cyane ngo nuko yakize agasuzuguro k’abantu ndetse nako mu rugo rwe kuko mbere agicuruza agataro nta muntu wamuhaga agaciro.

Ruth ati : “ Iyo ucuruza mu muhanda abantu baragusuzugura ndetse n’umugabo wawe akabona ntacyo umaze, ariko iyo ukora akandi kazi barakubaha. Ubu mu rugo nsigaye nitwa Cherie kandi mbere naritwaga umukarasi, n’ibindi

Uyu mugore umaze kugera ku rwego rushimishije agira inama abagore bakiri mu bucuruzi butemewe n’amategeko bwo mu muhanda kubureka bagakoresha duke bafite.

Ruth ati : “Inama nabagira ni ukubireka kuko nta nyungu yindi irimo kandi nta muntu ubikubahira, abantu bose baragusuzugura. Babireke, ibikorwa byose bajyamo niyo byaba ari iby’amafaranga make babigiyemo bafite intego hari aho byabageza nkuko nanjye byahangejeje”

Uyu mudamu watangiriye ku mafaranga make cyane, utatecyereza ko ariyo yaba amugejeje ku rwego ariho, afite intego yo gukomeza gutera imbere no guteza igihugu cye imbere.

Gracieuse Uwadata