Isosi y’ibitunguru irimo umufa w’ifi

Akenshi ibitunguru bikoresha mu kuzana impumuro nziza mu biryo ugasanga abantu babikaranga cyane ndetse bikaba byanatakaza intungamubiri. Kugira ngo intungamubiri z’igitunguru uzirye zose uko zakababye ushobora gukoramo isosi, ikaryoha kurushaho ushyizemo umufa w’amafi.

Dore uko bategura iyo sosi :
Ibikoresho ku bantu 6.

  • Ibitunguru by’umutuku garama 200
  • Amavuta ya beurre garama 30
  • Ibirahure 2 by’umufa w’amafi
  • Ibirahure 2 bya crème fraiche
  • Akayiko k’umutobe w’indimu
  • Agashami ka teyi
  • Umunyu

Uko bikorwa.

  1. Kata ibitunguru neza
  2. Bishyire ku isafuriya hamwe n’amavuta ya beurre bigire ku ziko rimwe
  3. Amavuta amaze kuyengera mu bitunguru usukemo umufa w’amafi na teyi
  4. Shyiramo crème fraiche ucanire ku muriro muke bimare iminota 20
  5. Vangamo umutobe w’indimu mbere yo kubikura ku ziko

Gracieuse Uwadata