Ibyagufasha gukora isuku yo mu nzu ku buryo bwihuse

Yanditswe: 01-05-2015

Mu minsi ya week end nibwo abantu benshi babona umwanya wo gukora amasuku mu nzu hose ku buryo bw’ umwihariko. Gusa, hari bamwe usanga batinya gukora amasuku kuko nta mwanya uhagije baba bafite. Mu gihe ufie umwanya muto, dore uko wajya upanga gahunda y’isuku yo mu nzu ukaharangiza vuba kandi ugasiga hacyeye neza.

Tangirira ku guhungura ivumbi : mu nzu usanga hari ahantu haba hari ivumbi nko hejuru y’akabati n’ahandi. Kugira ngo isuku yawe ikorwe neza rero ni byiza ko watangirira ahantu haba hari ivumbi ukarihungura.

Kurikizaho guhanagura ibikoresho byo mu nzu : suzuma intebe, utubati, ibitanda, garde robe n’ibindi ko nta mwanda bifite urebe ko nta bitagangurirwa( alaignes) byaba byararitsemo ubihungure.

Kurikizaho isuku y’ibirahure byo mu nzugi, amadirishya n’indorerwamo zo mu bwogero : niba ugeze ku guhanagura ibirahure jya ubanza ubihanagurire rimwe byose uhanagure n’indorerwamo zo muri douche ku buryo nta kintu gifitanye isano n’ibirahure kiri busigare inyuma.

Kurikizaho gukoropa hasi mu nzu : iyo urangije guhanagura ibirahure ukoropa hasi mu nzu kuko ushobora kuba wamennye amazi hasi cyangwa se hamanukiye ivumbi ugasanga hari kurushaho gusa nabi igihe udahise uhakoropa.

Kora isuku mu gikoni, ubwogero n’ubwiherero : Niba wiyemeje gukora isuku ntugasige igikoni, mu bwogero no mu bwiherero hasa nabi kuko biba byiza kurushaho iyo hose hasa neza hasukuye.

Mu gihe hari undi muntu mu rugo, ushobora kumusaba akagufasha kugira ngo uze gusanga hamwe uharangije igihe yakoraga ahandi. Gusa muri ino minsi usanga abantu benshi nta bakozi bagira akaba aribo bikorera isuku ubwabo muri week end.

Ubwo rero ni bwo buryo bwiza bwo gukora gahunda yo guskurura inzu ku buryo bwihuse igihe udafite undi muntu uri bugufashe kandi ushaka kuhakora hose.

Byakuwe kuri womensday.com
Gracieuse Uwadata