Brochettes z’imbuto

Yanditswe: 02-05-2015

Brochettes z’imbuto ziba nziza cyane iyo ufite ibirori biri muzemo abantu benshi kuko usanga ziba zisa neza kandi ukorohereza abari buzirye bakabona uburyo bwo kuzirya biboroheye.

Dore uko wategura brochettes z’imbuto ku buryo bworoshye.
Ibikoresho kuri brochettes 4 :

  • ¼ cy’inanasi gikasemo udusate 12
  • Imyembe 1 munini ukasemo udusate 8
  • Umuneke 1 wa gros micheli ukasemo udusate 4
  • Uduti twa brochettes 4 dufite isuku
  • Fraises( inkeri) 2 zikasemo kabiri
  • Pome 1 ikasemo 4
  • Uduti twa brochettes 4 dufite isuku

Uko bikorwa :

  1. Fata uduti twa brochettes utondekeho imbuto nkuko twazikurukiranije mu rutonde rw’ibikoresho.
  2. Inanasi urongera ukayiherutsa kuri buri gati hakaryaho udusate tw’inanasi 2
  3. Bitondeke neza ku buryo buri gati kari bube gasa n’akandi
  4. Bitegure ku plateau urabona bisa neza cyane kurusha uko wari butegure imbuto mu buryo busanzwe.
  5. Izo nizo mbuto twabahitiyemo ariko ushobora no kuzitondeka ukurikije izo wabasha kubona.

Gracieuse Uwadata