Kate Middleton n’igikomangona William bibarutse umwana wa kabiri

Yanditswe: 03-05-2015

Mu gihugu cy’Ubwongereza ni ibyishimo kubera inkuru yo kwibaruka kw’igikomangomakazi Kate Middleton. Kuri uyu wa gatandatu nibwo uyu mugore yibarutse umwana w’umukobwa ahagana mu masaha y’igitondo. Ni nyuma y’igihe kinini bategereje uyu mwana dore ko byari byarasakaye henshi.

Uyu mwana w’umukobwa w’igikomangoma William na Kate Middleton yavutse kuwa gatandatu tariki 2 Gicurasi 2015 avukira mu bitaro bya Saint Mary biherereye mu mujyi wa Londres ahagana ku isaha ya saa mbiri zaho. Uyu mwana apima ibiro bigera kuri 3,7.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yabyaye nyuma y’igihe kinini yamaze arwaye bikomeye indwara yitwa hyperemesis gravidarum (isesemi ndetse no kuruka bikabije cyane) ndetse yari yaranagize atwite umwana we wa mbere. Ku bw’amahirwe ariko, nta ngaruka zikomeye byamuteye.

Uyu mwana aje asanga musaza we witwa George wavutse ahagana mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2013. Kugeza ubu arakabakaba hafi imyaka ibiri.
Tubibutse ko abaganga bari barabwiye Kate Middleton ko azabyara hagati mu kwezi kwa kane, nyuma bikaba byaraje guhinduka ku buryo butunguranye.

Aufemini.com
SHYAKA Cedric