Inkoko na courgettes

Inkoko na courgette ni ifunguro riryoha cyane ku bantu bakunda inyama zoroshye zahiye cyane kuko usanga ziba zoroshye zitagorana kuzikanja ku buryo n’abana bataramenyera kurya inyama bashobora kuzirya.

Dore uko bategura inkoko na courgettes
Ibikoresho :

  • Inyama z’inkoko zitari ku magufa garama 500 ( ushobora kubanza ukazitogosa zigashya cyane ubundi ukazikura ku magufa)
  • Inyama 3
  • Huile d’olive ibiyiko 2
  • Cube magi 2
  • Igitunguru 1
  • Courgette garama 500
  • Udusate 2 twa tungurusumu

Uko bikorwa :

  1. Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru na tungurusumu
  2. Shyiramo courgette zikasemo ibisate batari binini cyane bimaremo iminota 5
  3. Ongeramo za nyama nizimara guhindura irangi ushyiremo inyanya ubireke ku muriro muke bimare iminota 10
  4. Shyiramo magi bimareho iminota 3 ubikureho

Gracieuse Uwadata