Ubuhamya : Abana be ba mbere 3 bapfuye bakivuka

Yanditswe: 03-05-2015

Kubyara ugaheka ni ibyishimo ku mubyeyi ariko kubyara umwana upfuye cyangwa se agapfa ukimara kumubyara birababaza cyane ku buryo burenze urugero. Agahinda umuntu agira iyo atwite ntabone umwana yabyaye niko kari karashegeshe umubyeyi ubu ufite abana 3 akaba ashima Imana yabikoze.

Uyu mubyeyi utarashatse ko tuvuga amazina ye, afite imyaka 43 akaba yarashaste umugabo afite imyaka 26 ntiyagira amahirwe yo kugira umwana kuko yatwitaga abana bagapfa bamaze kuvuka.

Uyu mubyeyi yagize ati : "Nashatse umugabo mfite imyaka 26 ariko sinagira umugisha wo guhita mbona umwana. Namaze imyaka 7 ntwita nk’abandi bose nkajya kwipimisaha nkasanga nta kibazo umwana afite ariko ko munsi wo kubyara umwana akamara iminota mike akaba ashizemo umwuka”

Tumubajije impamvu abaganga bamuhaga itera urupfu rw’abana be, Mama Keza yagize ati :“ Ku bwa mbere abaganga bambwiye ko natinze kugera kwa muganga bikaba byatumye umwana ananirirwa mu matako ariko izindi nshuri zakurikiyeho nabo bayoberwaga uko bigenze kuko ibise byamfataga mpita njya kwa muganga".

Mama Keza yarongeye ati : “Ku nshuro ya gatatu ho byari bimaze kuntera ubwoba nsaba ko bankorera cesarienne( bambaga) ariko nabwo ntibyampiriye kuko umwana yavutse afite ikibazo cyo guhumeka hashize iminsi 6 avutse nawe aba arapfuye”

Nubwo gutwita inda eshatu amezi icyenda agashira ariko ntabone umwana byamusigiraga agahinda n’ububabare bwo ku mubiri yaterwaga no kugira amashereka menshi kandi nta mwana wo kuyonka, Mama Keza avuga ko hari n’ibikomere ababyeyi babyara abana bagapfa baterwa n’abantu baba babakikije biturutse ku magambo bavuga.

Mama Keza agira ati : “ Rwari urugamba rutoroshye : abantu bamwe batangiye kumbwira ngo barandoze, abandi ngo umugabo wanjye atera umwaku. Ubwo no ku ruhande rwe nawe bakamubwira ko umuryango wacu utera umwaku kuko mukuru wanjye nawe byamubayeho rimwe ubwa kabiri aba ariwe upfa asiga umwana yari amaze kubyara.”

"Si ibyo gusa kuko n’igihe nabaga ngiye kujya kwa muganga byabaga ingorabahizi kubona umuntu umperekeza kuko batinyaga ko nanjye nshobora guhitanwa n’inda nka mukuru wanjye”

“ Abantu benshi batekereza ko imyumvire nk’iyo yo guterana umwaku, kurogana, n’ibindi biba mu cyaro gusa ariko natunguwe no kubona abagore n’abagabo b’abasirimu b’i Kigali aribo baza bangira inama yo kujya mu bapfumu ngo bankize amarozi n’imyaku”

Nyuma yo kumara imyaka igera kuri irindwi abana n’umugabo ariko nta mwana, Mama Keza yaje gutwita umwana w’umukobwa aramubyara, nyuma abyara bandi bana 2 b’abahungu.

Mama Keza ati : “ Urebye ni ibitangaza by’Imana kuko ubwo nari maze gupfusha umwana w’iminsi 6 natangiye kumva ko ntazigera mbyara umwana ngo abeho. Nagiye mu mavuriro akomeye yo muri Kigali bagasanga nta kibazo mfite, ndavuga nti ubwo ntako ntagize nivuza ibisigaye ni iby’Imana.”

Maze kugeza imyaka 33 ndabyibuka hari hashize umunsi umwe twizihije isabukuru y’imyaka 7 twari tumaze dushyingiranywe nibwo nabyaye umwana w’umukobwa, hashize imyaka 2 mbyara undi w’umuhungu, nza kongera gutwita nabwo mbyara umuhungu ubu mfite abana 3”

Mama Keza asanga abagore bagira ibyago byo gupfusha abana bavuka cyangwa se inda zikavamo, baba bagomba kwihangana, bakivuza uko bashoboye kandi bakitondera amagambo y’abantu kuko ashobora kubakomeretsa cyangwa se hakaba n’ababagira inama mbi zo kujya mu bapfumu, kwivuza amarozi, n’ubundi buvuzi butemewe.

Gracieuse Uwadata