Uko wategura umwana akazitwara neza mu bugimbi no mu bwangavu

Yanditswe: 04-05-2015

Mbere yuko umwana agera mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu ni byiza ko umubyeyi amutegura akazajya kuhagera azi uko azitwara. Madame Charlotte impuguke mu myitwarire y’abantu akaba n’umujyanama w’ingo aratubwira uburyo bwiza bwo gutegura umwana mbere, akazitwara neza mu bugimbi cyangwa se mu bwangavu.

Jya ugira umwana inshuti yawe : kugira umwana inshuti yawe bishatse kuvuga ko umuba hafi ku buryo aguha icyizere cye cyose. Ibi bigufasha kurera umwana ugeze mu bugimbi/ubwangavu kuko iyo umwana yamenyereye kukubwira byose n’iyo ageze mu bugimbi/ubwangavu ntatinya kukubwira ibyiyumviro bye.

Menyereza umwana wawe ibyiza byo gutekereza ku kintu mbere yo kugikora : Igihe umwana akiri muto tangira kumwigisha uko azajya akora ikintu mbere yo kugitekerezaho no kwifatira ibyemezo ku giti cye.

Niba umwana wawe ajya ashukwa n’abandi bana b’inshuti ze akabashyira ibintu ku ishuri bakabyangiza, n’ibindi byakwereka ko umwana wawe atazi kwifatira imyanzuro shaka uburyo watangira kumuhindura hakiri kare.

Gerageza uburyo bwose abana bakurira mu muryango unezerewe : Umuryango unezerewe si ukuvuga ko ari wa wundi wuzuyemo imitungo myinshi nubwo nayo atari mibi. Ahubwo ni wa muryango abana baba bafitiye ababyeyi icyizere kandi nabo bakakibagirira, kubahana, no kubwizanya ukuri.

Menyereza umwana wawe kugira inshingano akiri muto : kuba umwana yagira inshingano ashyira mu bikorwa akiri muto bimufasha kwitwara neza no mu bihe by’ubugimbi n’ubwangavu.

Hari ababyeyi batekereza ko umwana agomba guhabwa inshingano ari uko ageze muri iyo myaka kandi ntibyakoroha ko yubahiriza izo nshingano kuko muri iyo myaka abana badakunda abantu babategeka( baba bashaka kwigenga)

Mwigishe impinduka ziza ku mubiri we : Niba umwana atangiye kumera amabere ntugire icyo umuganiriza kuri izo mpinduka ziza ku mubiri we, ejo azajya mu mihango atinye kukubwira, nakundana n’umuhungu atinye kumukubwira bigende gutyo kugeza igihe uzasanga hari abamushuka akemera kuko ntacyo wabimubwiyeho mbere.

Jya wibuka nawe uko wari umeze muri iyo myaka : hari ababyeyi birengangiza ko bigeze kunyura muri icyo kigero ugasanga bashaka ko abana babo bakomeza kwitwara kimwe nkuko bitwaraga bataragera muri icyo kigero kandi bitashoboka. Irinde kubuza umwana uri muri icyo kigero ibyo akora ahubwo mubwira ibibi byabyo.

Urugero niba ubonye umwana wawe w’umukobwa atangiye kwambara imyenda migufi kandi atarabisanganywe wimubwira ngo sinzongere kukubona wambaye iyo myenda, ahubwo mubwire ucishije make kuko abana bageze muri iyo myaka bakunda ko babubaha, ubundi umubwire ingaruka zo kwambara imyenda migufi utamubwira nabi.

Umubyeyi wese arumutse yitaye kuri izi ngingo ntiyazagorwa no kurera umwana igihe ageze mu bugimbi no mu bwangavu kuko aba yaramuteguye akiri muto