Umukobwa w’imyaka 21, akora ubudozi akirihira kaminuza

Yanditswe: 05-05-2015

Kiberinka ni umukobwa w’imyaka 21 ukora umwuga w’ubudozi ukaba umufasha kwirihira kaminuza. Mu gihe abantu benshi bibaza ko akazi ko kudoda imyenda kadashobora gutunga umuntu, Kiberinka Sapuna, wo mu Biryogo we agafatanya no kwiga muri kaminuza ya ULK kandi ahamya ko bimufasha mu kwiyishyurira amafaranga y’ishuri, kwambara ndetse akanafasha ababyeyi be mu rugo.

Mu kiganiro Kiberinka yagiranye na agasaro.com yemeza ko nta mwuga udakiza ubaho ko ahubwo abantu bose cyane cyane abakobwa bakiri bato baba bakwiye kumenya ko akazi kose umuntu akoranye imbaraga kabasha kumuteza imbere.

KIBERINKA ni umukobwa ukiri muto afite imyaka 21, yiga amategeko (law) muri kaminuza yigenga ya Kigali, afite ababyeyi bombi abana nabo mu kagali ka Biryogo , mu murenge wa Nyarugenge, akorera umwuga w’ubudozi mu isoko ry’imyenda rya Biryogo aho akorana n’ishyirahamwe agasirifira imipira yambarwa.

Akazi k’ubudozi ni akazi gasaba ubwitange no kutarambirwa, ntabwo umudozi aba azi igihe abakiriya bazira akaba ari yo mpamvu umudozi aba asabwa guhora yicaye agatuza agategereza. Nibyo Kiberinka agaruka ho mu kiganiro,

Agasaro.com : ese kiberinka ni muntu ki ?
Kiberinka : Kiberinka ni umukobwa w’imyaka 21, afite ababyeyi bombi n’umukunzi, akorera ubudozi mu isoko rya biryogo akaba aniga muri level 2 muri kaminuza yigenga ya Kigali.
Agasaro.com : Abantu benshi by’umwihariko abakiri bato byongeye kandi biga muri kaminuza ntibakunze gukora bene aka kazi , wowe wabitangiye ute ?
Kiberinka : Yeah, abantu benshi ntibaba biyumvisha ko aka kazi kagira umusaruro ariko njye nabaha ubuhamya, mbitangira nabanje kubyiga ibyumweru bibiri maze mpita ntangira akazi, nabitangiye kuko nabonaga hano mu biryogo haje isoko ry’imyenda gusa mpita ntekereza ko byazamfasha kandi niko byagenze.
Agasaro.com : ubuse ku munsi ubona nk’amafaranga angahe ngo n’abandi bumve ko aka kazi gashobora gutunga umuntu ?
Kiberinka : aaahhh !! sinabona uko mbabwira amafaranga ari liquid mbona ku munsi gusa ni amafanga ahagije, namwe mwibaze amafaranga antunga, akanyishyurira kaminuza nkanabona imyambaro, gusa biterwa n’uko umunsi waramutse ariko muri rusange ni amafaranga ahagije.
Agasaro.com : ni iki wabwira abakobwa bakiyumvisha ko akazi keza ari ugukora mu biro, bakirirwa bashakisha akazi ?
Kiberinka : icyo nababwira ni uko akazi kose gashobora gutunga umuntu, iki ingenzi ni ukumenya icyo ushaka warangiza ukamenya ko iyo uzi gukora icyo wakora cyose gishobora kukuzamura ukiteza imbere…

Uko niko Kiberinka abeshejweho no gukora umwuga w’ubudozi, mu gihe abandi bantu bakunda kuwusuzugura.

NIYONSENGA Schadrack