Izina ry’igikomangomakazi cyavutse ryamaze kumenyekana

Yanditswe: 05-05-2015

Izina ry’igikomangomakazi cyavutse ryamaze kumenyekana. Uyu mwana wavutse mu muryango w’ubwami bw’Ubwongereza yahawe izina rya Charlotte Elizabeth Diana. Uyu mwana akaba ari uwa kane mu murongo w’igisekuruza kiri ku ngoma mu Bwongereza.

Uyu mwana w’umukobwa yavutse ku wa gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2015 ahagana ku isaha ya saa mbiri zo mu mujyi wa Londres akaba yaravukiye mu bitaro bya Saint Mary biri muri uwo mujyi. Uyu mwana yavukanye ibiro 3,7.
Mbere y’uko iri zina ritangazwa ryabanje kumenyeshwa umwamikazi w’Ubwongereza ndetse n’abandi bakomoka mu muryango w’i bwami.

Abakurikiranira hafi iby’uyu mwana, bavuga ko aya mazina afite inkomoko ifitanye isano n’amateka y’uyu muryango wa cyami. Nk’izina Charlotte rifitanye isano n’izina Charles. Ryagaragaye cyane ahagana mu kinyejana cya 18 ubwo ryari rifitwe n’umwamikazi wari umugore w’umwami George lll.

Nanone, Charles ni izina ry’abami babiri babayeho mu Bwongereza ndetse n’uwahoze ari igikomangoma cy’ibirwa bya Wales akaba na sekuru w’umwamikazi Elizabeth uriho ubu.

Ku ruhande rwa nyina w’umwana, Kate Midletton, Charlotte ni izina rya murumuna we witwa Pippa Middleton naho ku ruhande rw’igikomangoma William ni izina rya mubyara we.

Nk’uko imibare ituruka mu kigo cy’ibarurishamibare mu Bwongereza kibivuga, iyi mibare igaragaza ko izina Charlotte riri ku mwanya wa 21 mu mazina ahabwa abana b’abakobwa bakivuka aho mu mwaka wa 2013 abana 2242 bahawe iri zina.

Naho ku yandi mazina uyu mwana yahawe ni amazina agaragarira buri wese dore ko izina Diana ari irya nyirakuru witabye Imana naho Elizabeth rikaba ari iry’umwamikazi w’Ubwongereza uriho na n’ubu ari na nyirakuruza.

Tubabwire ko benshi mu bongereza bagize icyo batangaza kuri aya mazina, bamwe mu bahanga mu by’amateka bakaba batangaza ko batazi impamvu uyu muryango wahisemo iri zina dore ko bo bavuga ko bagendeye ku buhanga bwabo, iri zina nta sano rifitanye n’uyu mwana.

bbc.com
SHYAKA Cedric