Tumenye ubwoko bw’ibiribwa bitajya bikonjeshwa

Yanditswe: 07-05-2015

Hari amoko y’ibiribwa usanga atari ngombwa ko bishyirwa ahagenewe gukonjesha kuko bibyangiza, kenshi ikintu cyose baragikonjesha bibwira ko ari bwo buryo bwo kukirinda kwangirika kandi ahubwo hariho ibyononwa n’ubukonje bwinshi.
Tugiye kurebera hamwe amoko agera muri atanu y’ibiribwa bitemerewe gukonjeshwa cyane cyane imboga n’imbuto :

Imineke

Gushyira umuneke mu bukonje bukabije si byiza na gato kuko byangiza intungamubiri zawo. Ubukonje bugabanya isukari igize umuneke ndetsa n’uburyohe bugahinduka, bukangiza umwimerere nyawo w’umuneke. Umuneke ukwiye kubikwa ahantu hatari ubukonje buri hejuru n’ubwo haba hafutse ariko ku buryo budakabije.

Avoka
Burya iyo avoka ihiye kuko akenshi ihishwa n’ubushyuhe, biba byiza kuyibika ahantu hadakonje cyane nko muri frigo, cyangwa ukayishyiramo isatuye kuko biyirinda kwangirika. Kubika avoka rero mu bukonje bwinshi kandiidasatuye nayo byangiza umwimerere wayo.

Ibirayi

Ibirayi nabyo abantu bajya babyibeshyaho bakabibika ahantu hakonje cyane kandi iki kiribwa burya kirarushya kukibika kuko cyo n’ubushyuhe bukabije butuma kibora. Ubukonje ku kirayi rero bucyangiza nabi kuko bucyongerera isukari nyinshi inashobora kugira ingaruka ku wakiriye. Kugira ngo ubone ko ibirayi byangijwe n’ubukonje usanga ikirayi kigenda gihindura ibara ry’igishishwa cyacyo gisa n’ikigina, ni ya masukari aba atumye kigenda cyangirika.

Ibitunguru

Ubusanzwe igitunguru kimererwa neza iyo kiri mu bushyuhe ariko cyisanzuye.Iyo kibitswe ahantu hari ubukonje kirangirika cyane nta n’intungamubiri kiba gifite.I bitunguru kandi bigomba kubikwa ahantu habyo hihariye kuko bigira acide ku buryo kubibikana n’ibindi byangiza intungamubiri z’ibyo wabibikanye.

Inyanya

Inyanya nazo zisaba kuzitondera cyane kuko zizirana n’ubushyuhe kandi n’ubukonje bwinshi ntacyo buzifasha. Ubukonje bwinshi ku nyanya bwangiza ibizigize ari nabyo bitanga intungamubiri kandi bunatuma urunyanya rudashya neza ngo rutange isosi, ni nayo mpamvu atari byiza kurukonjesha ariko ukanibuka ko n’ubushyuhe bwinshi buhisha urunyanya kugeza aho rubora.

Muri rusange si byiza gukonjesha cyane ibiribwa kuko byangiza intungamubiri zibiri mo kandi arizo ziba zikenewe mu mibiri yacu. Ntacyo byaba bitumariye tutariye ibyuzuje ubuziranenge ngo bitugirire umumaro. Ni byiza ko dukoresha ubukonje buringaniye kandi budahoraho kugirango tutiyangiriza.

Source : Topsante

Mukanziza Pascasie